in ,

Inzu Kicukiro irahiye irakongoka !! Nta Bwishingizi nyirayo yari afite

Uyu munsi taliki ya 7 Mutarama 2022 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro mu kagari Nyarurama Inzu yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi nzu yatangiye ahagana mu maa saa yine z’amanywa.

Nyirinzu waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko iyi nzu nta bwishingizi yarifite, gusa amakuru akavuga ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

 Abaturage batuye muri aka gace nibo bagize uruhare mu kugerageza kuzimya iyi nkongi nubwo mu kanya katarambiranye na Police y’igihugu yahise ihagera igerageza kuzimya iyi nkongi y’umuriro.

Usibye gufatwa kw’iyi nzu, amakuru avuga ko ntakintu na kimwe kigeze kirokoka mu byari muri iyi nzu mo imbere; gusa nta muntu kugeza ubu biratangazwa ko yigeze akomerekera cyangwa ngo apfire muri iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yateye iyi nzu.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yafunze umwarimu wo mu Rwanda ukekwaho gukoresha Phd y’impimbano

Itangazo ryihutirwa rireba abanyeshuri bose bari mu biruhuko bari bategereje igihe bazasubirira ku ishuri