in

Reba urutonde rw’inyubako zihenze cyane ku isi #RwOt

Inzu ni kimwe mu bintu bihenda kuva itangijwe kubakwa kugeza isojwe,ndetse abenshi bazi ko inzu ndende cyane arizo ziba zihenze c kurusha izindi muri iy’isi,gusa ibyo bitandukanye n’ukuri tugendeye ku bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cy’ubukungu cyo muri Autriche kitwa WirtschaftsBlatt ,bugamije  kugaraza inyubako zihenze kurusha izindi mu isi.

ubwo bushakashatsi bugaragaza ko  mu nzu 17 zihenze ku isi . inzu ndende kurusha izindi iri i Dubai,yitwa  Burj Khalifa ifite metero 828 , ntabowo irangwa kuri uru rutonde.Dore uko uru rutonde rwifashe.

 

 

17. Stade y’i Wembley (UK)

 © CC BY-SA 3.0

Iyi stade yakira abantu 90 000 ikaba yaratwaye akayabo  ka miliayaridi imwe na na managatatu z’ama Euro (1,3 Billion) .,nyamara mu bunini irutwa na Comp Nou na Estadio Azteca (Mexique ) ndetse na Soccer City i Johannesburg

16.Umunara wa Taipei 101  muri Taïwan

izwi nka  Taipei World Financial Center yuzuye mu mwaka wa 2004 ndetse muri uwo mwaka yabaye inzu yambere ndende ku isi,kugira ngo yuzure yatwaye Miliyaridi imwe na magana atanu z’ama euro(1,5 billion ) nyamara isumbwa na  Burj Khalifa y’ Idubai(inzu ndende ku isi).

 © trcheng/Wikimedia Commons

15.Palazzo i Las vegas

Palazzo ni Cassino yuzuye mu mwaka wa 2007,ifite ibyumba 300 n’uburebure bwa metero 196,yuzuye itwaye miliyiridi imwe na maganatanu z’ama Euro (1,5 billion).

 © Alex Proimos/Creative Commons

14.Umunara wa Bank mu bushinwa!(Hong Kong)

Bank of China Tower iyi nzu yuzuye mu maka w’1990,ifite metero 367 ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyaridi imwe na maganatandatu z’ama Euro (1,6 Billion)

 © Wing/Wikimedia Commons

13.Princess Tower Dubai

ifite uburebure bwa metero 413,yuzuye mu mwaka  wa 2012 ,itwaye miliyaridi imwe na maganatandatu z’ama euro (1,6 billion ).

 © KACP3Rm3 - Creative Commons

12.Bellagio Las Vegas

yatunganyirijwe ikiyaga cya hectare zirenga 3 kuko iri mu butayu bw’i Nevada yubaswe ku ma Euro angana na miliyaridi imwe na maganarindwi (1,7 billion).

 © Brocken Inaglory/CC

11.Antilia i Bombay

Ifite uburebure bwa metero 173,iri mu mugi w’ubukungu w’igihugu cy’ubuhindi.yubaswe ku ma Euro  angana na miliyaridi imwe na managacyenda (1,9 billion).

 © Krupasindhu Muduli/CC

10.City of Dreams i Macao

 © EyePress News

yubaswe kuri miliyaridi 2 z’ama Euro (2 billions )

9.Venetian Macau i Macao

Venetian ni iya sociyete yitwa Las vegas Sands ,ikabba igizwe na hotel ndetse n’akabyiniro kanini cyane ,yuzuye itwaye ama Euro angana na miliyaridi 2 na managabili (2,2 billion).

 © gkpics/CC

8.Palace of the Parliament i Bucarest cyangwa  palais du Parlement

Iyi ni inzu iri muri Romania,Ni iya kabiri mu nzu ndende z’ubutegetsi  inyuma ya Panthagone,yubaswe itwaye  ama Euro miliyaridi 2 na maganatatu.(2,3 billions)

 © Marco Cristofori / Robert Harding Premium / Robert Harding

7.Wynn Resorts i Las Vegas

 © Almc1217/CC

Iyi ifite ibyumba  2 700 ndetse n’utubyiniro dukabakaba 45 kandi tugerekeranye nayo yuzuye itwaye ama Euro miliyiridi 2 na maganane (2,4 billions).

 

6.One World Trade Center i New York

Niyo nzu yakabiri ihenze muri USA,yasimbujwe ebyiri zakubiswe hasi n’ibitero by’abiyahuzi muri 2001.Yuzuye hakoreshejwe ama Euro miliyaridi ebyiri na mananinani (2,8 billions)

 © Ariarmstrong / CC

5. The Shard i Londres

 © David Dixon/CC

Yatwaye miliyaridi ebyiri na manacyenda z’ama Euro (2,9 Billions)

4.  Cosmopolitan i Las Vegas

ifite ibyumba 3000,yubaswe kuri miliyaridi eshatu n’ijana z’ama Euro (3,1 Billions)

 © Cygnusloop99/CC

3. Emirates Palace Hotel i Abou Dabi

Yatwaye miliyaridi 3 na maganatatu z’ama Euro ,ifite ibyumba 302 gusa

 © Poco a poco / CC

2.Resorts World Sentosa i Singapore.

Iyi nzu ifite hotel,ahakorerwa ubucuruzi,akabyiniro ndetse Universal Studio Singapore…, yuzuye kubw’ama Euro miliyaridi 4 .

 © William Cho

1.Marina Bay Sands  i Singapour

Ifite piscine yitwa Infinity Pool  ,ifite metero 340,ihuza inyubako 3 ziyigize  ,iyi n’inyubako buri wese atangarira  yubaswe ku ma Euro miliyaridi enye na maganatandatu (4,6 billion)

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyamamare mukunda, ubuzima bwite bwabo,…Amatsiko aramarwa n’Ikiganiro gishya cy’Umuseke

Dore ibyo utazi ku mwambaro wa “BIKINI” uvugisha abantu menshi