in ,

Reba uburanga bw’umukobwa wagizwe Miss USA 2016

 

urjamma

Miss Savvy Shields w’imyaka 21 asimbuye America Betty Cantrell wari usanganywe iri kamba. Yahigitse abakobwa 51 bari bahanganiye na we iri kamba, Shields yigaragaje nk’umuhanga udasanzwe haba mu gusubiza ibibazo no kwerekana impano buri wese afite.

Mu ibazwa, akanama nkemurampaka kabajije Miss Savvy Shields icyo avuga ku mukandida Hillary Clinton wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika asubiza ko umuntu wese wifuza kuyobora Isi yigenga bisa kwitwararika.

Yagize ati “Iyo ushaka kuba umuyobozi w’Isi yigenga ikintu cyose uvuze cyangwa ukoze kigira agaciro, ibikorwa byawe byose bishyirwa ku rwego rukomeye.”

Yongeyeho ati “Abakandida bombi bakoze akazi gakomeye ariko bakeneye kwita cyane ku byo bari gukora.”

Nyuma yo kugirwa Miss America 2017, Shields w’imyaka 21 agomba guhita akomeza amasomo ye muri Kaminuza ya Arkansas aho ashaka kuminuza mu bijyanye n’ubugeni. Yavuze ko afite inzozi zo kuzaba umwarimu mu mashuri yisumbuye no gukora mu nzu ndangamurage.

Miss South Carolina Rachel Wyatt yabaye igisonga cya mbere mu gihe Miss New York Camille Sims yabaye igisonga cya kabiri. Igisonga cya Gatatu cyabaye umukobwa witwa Alicia Cooper wari usanzwe ari Miss Washington; naho Miss Mississippi Laura Lee Lewis agirwa igisonga cya kane.

 

Savvy Shields, Miss America 2017

Abakobwa babashije kugera muri 15 ba mbere harimo uwari uhagarariye: Kentucky; Washington; Massachusetts; Arkansas; South Carolina; Idaho; Iowa; Texas; California; Oklahoma; Maryland; New York; Tennessee; Louisiana na Mississippi.

Umutinganyi yatsinzwe…

Umukobwa witwa Erin O’Flaherty yari ahagarariye Leta ya Missouri muri Miss America 2017. Yahishuye ko ‘ari umutinganyi washakaga kwegukana iri kamba bizwi neza ko ateye atya agakora amateka adasanzwe’.

Imyaka 95 irihiritse irushanwa rya Miss America rikorwa, muri 2016 habaye amateka akomeye aho umwe mu bakobwa 51 bahatanye yavuze byeruye ko aryamana n’inkumi bahuje igitsina.

Miss Erin O’Flaherty yageze mu bakobwa 15 babashije kugera ku cyiciro cya nyuma cyatoranyijwe Miss America gusa nta kamba yatahanye nk’uko yari abyiteze.

 

 

Bigitangazwa ko abaye Miss America

 

Miss Savvy Shields w’imyaka 21 asimbuye America Betty Cantrell

 

Miss Savvy Shields yari ahagarariye Arkansas

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburyo Jose Mourinho yahannye yihanukiriye abakinnyi bamusebeje kuwa gatandatu ushize

Dore ibyo Perezida wise Barack Obama na Papa abana b’indaya asanzwe avuga