Reba inkweto J. Cole ahaye abakinnyi ba Patriots BBC mbere yo kuva mu Rwanda muri iri joro

Jermaine Lamarr Cole, Uzwi mu njyana ya Hiphop wakiniraga Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera mu Rwanda, yahaye impano z’inkweto abakinnyi bakinanaga mbere y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

J.Cole yari umwe mu bakinnyi 13 bagize Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL 2021 riri kuba ku nshuro ya mbere muri Kigali Arena.

Uyu mugabo w’imyaka 36, yahaye impano y’inkweto bagenzi be bakinanaga muri Patriots BBC mbere y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga zirimo iza Sports Center agaragaza Jermaine Cole aha abakinnyi ba Patriots BBC inkweto zo mu bwoko bwa Puma- RS Dreamer akunda kwamamaza no gukinana Basketball.

Izi nkweto zigurwa hagati y’amadolari 130 na 150, ni ukuvuga (130 000 Frw-150 000Frw). Ni zimwe mu nkweto zigezweho ku bakina Basketball.

Ni inkweto kandi zishobora no kwambarwa hanze y’ikibuga.

Cole arasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021.

Cole kandi ntazakinira Patriots BBC mu mukino wa ¼ cya BAL 2021 izahuramo na Ferroviario de Maputu yo muri Mozambique ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021.

Mu mikino itatu yakiniyemo Patriots BBC irimo ibiri yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madascar mu gihe yatsinzwe uwa US Monastir yo muri Tunisia, yamaze mu kibuga iminota 45 n’amasegonda 42, atsinda amanota atatu, atanga imipira itatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be ndetse asama indi itanu yahushijwe n’ikipe bari bahanganye.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Isimbi Alliance yabengutswe i Nollywood…Yaba ariho agiye gukomereza Sinema?

Nana byose abishyize hanze| Umuzungu Young Grace akunda| Amabanga yabo mutamenye n’ibindi