in

Isimbi Alliance yabengutswe i Nollywood…Yaba ariho agiye gukomereza Sinema?

Isimbi Alliance uzwi muri sinema mu Rwanda muri filime zitandukanye kuri ubu yakomereje urugendo rwe mu ruhando rwa sinema muri Nigeria ndetse yiteze amahirwe menshi muri uru ruganda rwo muri iki gihugu ruzwi nka Nollywood ruri no mu zikomeye muri Afurika.

Isimbi Alliance yamamaye muri filime zitandukanye zamenyekanye zirimo iya Rwasa aho aho akina yitwa ‘Nelly’.

Bwa mbere uyu mukobwa agiye kugaragara muri filime yitwa ‘Lockdown’ yamurikiwe i Lagos mu minsi ishize. Iyi filime yatunganyijwe na ‘Overflow Network Limited’.

Muri Werurwe 2021 Isimbi yasinye amasezerano y’imyaka itanu na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent Managers’. Nyuma yo gusinya aya masezerano, Isimbi yashyikirijwe sheke ya miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria, akabakaba miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko mu masezerano hari ingingo ivuga ko iyi sosiyete ari yo yishyura buri kimwe kijyanye n’urugendo rwose Isimbi akora agiye mu kazi.

Hamwe na sosiyete ikomeye mu zitunganya filime muri Nigeria uyu mukobwa yatangiye gukora inshya yitwa ‘Mutoni’. Usibye kuba yaragize igitekerezo mu iyandikwa ry’iyi filime yanahaye izina ry’Ikinyarwanda, Isimbi ni we uzaba ayigaragaramo nk’umukinnyi w’Imena.

Ni filime byitezwe ko izakinirwa muri Nigeria ari naho bahereye bafata amashusho muri Tanzania ndetse no mu Rwanda.

Isimbi yagiye muri gahunda zo kwinjira mu ruganda rwa sinema ya Nigeria

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto mashya utabonye y’ubukwe bwa Meddy na Mimi

Reba inkweto J. Cole ahaye abakinnyi ba Patriots BBC mbere yo kuva mu Rwanda muri iri joro