in

Dore ibizakubaho nushaka kwigarurira umutima w’uwahoze ari umukunzi wawe (Ex)

Gukundana ni byiza, biraryoha kandi bikanezeza. Gusa nta gahora gahanze, bishobora kubaho ko watandukana n’uwo mwakundanye bitewe n’impamvu zinyuranye. Nta kibazo na kimwe kiri mu kuba wakwifuriza ibyiza uwo mwakundanye mugatandukana, ntukanamwifurize ikibi n’ubwo mwaba mwaratandukanye nabi rwose. Gusa na none uzirinde kugirana ubushuti buhambaye n’uwo mwatandukanye(ex friend) kuko bishobora guteza ibibazo utatekerezaga. Mube inshuti ariko ntihagire ibijya kure.

Zimwe mu mpamvu udakwiye kugirana umubano wihariye n’uwo mwakundanye mugatandukana:

1.SI NGOMBWA RWOSE

Ni ukuri kose ntibikenewe ko ugirana ibyo twakita agakungu n’uwo mwatandukanye kuko nta n’impamvu yabyo. Reba ibindi bifite umumaro byaguteza imbere wubake ubuzima bwite bw’ejo hazaza. Ntimube abanzi rwose kuko si byiza, ariko na none ubushuti bwanyu bugire umupaka. Ntitwifuza ko waba umwanzi n’uwo mwatandukanye kuko mutakiri mu rukundo kuko ntibinakwiye rwose.

2.BITEZA IBIBAZO MU RUKUNDO RWAWE RUSHYA

Uramutse ubonye undi mukunzi, umubano udasanzwe waba ufitanye n’uwo mwatandukanye wakangiza bikomeye urwo rukundo rwawe rushya. Impamvu y’ibi ni uko umukunzi wawe mushya adashobora kwihanganira kukubonana kenshi n’umuntu uvuga ko watandukanye nawe. Uwo mukunzi wawe ni umuntu, birasanzwe ko abakundana bafuhirana, kukubonana n’uwo mwarekanye byateza ibibazo bikomeye mu rukundo rwawe rushya.

3.BYAKUGORA GUTERA IMBERE

Aha ntihagire ubyumva nabi cyangwa ngo abyumve ukundi, ntabwo ibi biba kuri umwe muri abo baba baratandukanye ahubwo byababaho bombi uko ari babiri. Kuko akenshi usanga gutandukana ari gake bihurirwaho, kuko ushobora gusanga umwe adashaka ko uko gutandukana kubaho mu gihe undi aba yabisariye cyane. Akenshi uko gukomeza urukundo twakita ko rudashinga bigaterwa n’uko gutandukana kutumvikanyweho, bigatuma bakunda kubonana kenshi ndetse bamwe bakanashaka gusubirana. Ibi ubwabyo bigabanya umuvuduko w’iterambere ryanyu mu buzima busanzwe.

4.BIZAKUBABAZA

Ushobora gutekereza guhora ubona umuntu mwakundanye, mwagiranye ibihe byiza by’urukundo, muziranye kuri byinshi ariko mutakiri kumwe uburyo byajya bihora bigushengura kumubona hafi yawe? Utekereza uburyo byakubabaza kuba utagifite uburenganzira bwo gukorana nawe ibyo mwakoranaga mbere no kutamwisanzuraho nk’uko byahoze? Ikindi ubwo bucuti bwimbitse bwajya burushaho kukubabaza umubonanye n’abandi ni yo mpamvu ya mbere tukugira inama yo kubyirinda. Mube inshuti bisanzwe ariko ntibikabye na gato.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba inkweto J. Cole ahaye abakinnyi ba Patriots BBC mbere yo kuva mu Rwanda muri iri joro

Imodoka ya radio ikomeye hano mu Rwanda ifashwe n’inkongi y’umuriro.