Miss Josiane Mwiseneza ukomeje kugenda yigarurira abafana benshi bakurikirana Miss Rwanda 2019, yaraye akosoye kimwe mu bintu bikomeza kugenda binengwa cyane ku bakobwa hafi ya bose bitabira Miss Rwanda.
Josiane Mwiseneza rero nijoro akaba yaraye ashimangiye ibyo bari bamaze igihe kinini bakeka, aho yasubije neza cyane ikibazo yabajijwe cyerekeranye n’akamaro indangagaciro zimufitiye. Nkuko byagaragaye uyu mukobwa akaba yasubije bigaragara ko yifitiye ikizere ndetse kandi ibyo avuga abizi atari guterateranya nkuko byagiye bigaragara kuri bagenzi be.
Uku gusubiza neza kwa Josiane rero kukaba kwashimangiye ibyo benshi bavuga ko imyaka y’abakobwa bajya muri Miss Rwanda ikwiye kongerwa kuko bimaze kugaragara ko benshi mu bakunze kwitabira iri rushanwa bakunze kuba bifitiye imyaka 18 gusa y’amavuko maze bagera imbere y’abantu bagatangira kurya iminwa badidimanga baninyuraguramo ku buryo bukabije.
Tubibutseko Josiane afite imyaka 23 y’amavuko benshi bakaba bemezako kuba ari umuntu ukuzemo gake ugereranije na bagenzi be aricyo cyatumye abasha gusibiza neza kubarusha.