Ni kenshi usanga abantu bakunda kuryama bubitse inda batazi ibibi cyangwa ibyiza byabyo.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, umuhanga Dr Khanita usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: ”Ese ujya uryama wubitse inda? Ukeneye gushaka indi miryamire mishya”.
Yakomeje agira ati: ”Kuryama wubitse inda, bituma ubyuka umugongo uri kukurya, bitera umunaniro ukabije by’umwihariko mu gihe ubyutse, kuryama wubitse inda, bituma urwara umugongo, ijosi ndetse n’ibituza bishobora kukurya cyane”.
Dr Joydep Ghosh, umuganga mpuzamahanga ku bitaro bya Fortis na Kolkata, yavuze ko kuryama wubitse inda bituma ibiro byawe byose byibumbira hamwe mu mubiri wawe ku buryo ushobora kugira ikibazo gikomeye cy’umugongo, umunaniro ndetse n’izindi zitandukanye.
Uyu mugabo yasobanuye ko kuryama wubitse inda byangiza ijosi, gusa avuga ko n’inda ubwayo ibigiriramo akaga. Ati: ”Ibi byangiza n’inda cyane kandi bikagira n’ingaruka ku ijosi”.