in ,

Reba hano ifoto umuhanzikazi Butera Knowless yishimira kandi imushimisha mu buzima

Ingabire Butera Jeanne D’Arc wamamaye muri rubanda ku izina rya Knowless ni umwe mu bakobwa bahiriwe cyane na muzika ndetse abifitiye n’igihembo kuko nawe ari mu mubare w’abahanzi bakomeye begukanye irushanwa rya PGGSS ahigitse abahungu n’abakobwa bakora muzika bose bayishakaga icyo gihe.

 

Knowless umaze kumenyekana nka mama Or (umukobwa we) muri iyi minsi ntari gusiba kugaragaza uburyo ari mu bihe byiza by’uburyohe bw’urukundo n’umugabo we Ishimwe Clement banagiranye isezerano ryo kubana kugeza ku gupfa umwaka washize.

Inshuti za hafi zabo zemeza ko ari umwe mu miryango y’ibyamamare byo mu Rwanda ibanye neza cyane.

Ifoto uyu umuhanzikazi yashyize hanze yarushijeho kuzamura amarangamutima menshi y’abakunzi babo babereka ko babakunda cyane ndetse banabifuriza ibyiza gusa.


Iyi niyo foto Knowless yashyize hanze igaragaza akanyamuneza afite n’umugabo we

Mu gihe bamwe bakomeje kubabwira ko babakunda ndetse ko ari couple ibashimisha hari umwe wongeyemo ikindi kintu gikomeye abifuriza ijuru kuko iby’isi ari ubusa.

Yagize ati “ incwiiiii muranezeje lmna rugira byos izabamper ijuru kuk ibind byos nubusa ndabakundaa kabebe 

Butera Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari gukora cyane muri iyi minsi aho aheruka no gushyira hanze indirimbo iri kubica bigacika yitwa “UZAGARUKE”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore udukoryo tudasanzwe utaruziko Malia Obama yakoze

Neymar yongeye gukora AMABARA yari asanzwe akora muri FC Barcelone mu mukino yari ategerejweho byinshi (AMAFOTO)