in

Reba abakobwa bakina muri filime nyarwanda bahogoje ab’igitsinagabo kubera ubwiza n’ikimero byabo bikurura benshi(AMAFOTO)

Mu Rwanda hari abakobwa n’abagore b’ikimero bamaze kubaka izina muri sinema Nyarwanda, benshi mu b’igitsinagabo bakunze kubagaragariza amarangamutima yabo ,bahamya ko babikundira bitewe nimiterere yabo nkuko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

Muri iyi nkuru turibanda ku bakinnyikazi ba filime bafite ikimero kirangaza benshi:

Niyomubyeyi Noella (Fofo)

Mu gihe amaze mu ruganda rwa filime Nyarwanda amaze
kwigarurira imitima y’abatari bake. Hari n’abadatinya kuvuga ko imiterere
n’ubwiza bye bimwongerera igikundiro mu mwuga we kuko bifite uburyo bitangaza
benshi. Akina yitwa Foromina muri Papa Sava, ariko nanone yamenyekanye nka
Liliane muri Seburikoko. Noella akurikiranywa n’abasaga ibihumbi mirongo itatu
na bitatu kuri konte ye ya Instagram.

Usanga ahanini amafoto ashyiraho bamwe mu
bamukurikira bashyiraho ibitekerezo bakavuga ko uko yitwara muri filime ari
byiza bakamushishikariza gukomereza aho cyakora hari n’abadatinya kumubwira ko
uko ateye ari byo bituma bamukunda. Urugero kw’ifoto yashyizeho tariki 24 Ukwakira 2020 umufana
we witwa Kombokey yagize ati ”Ikibuno cyawe kinini kiransaza”. Naho uwitwa
Emmanueljefwanyamawi we yavuze ko ari ikizungerezi kandi amukunda kubi.

Iyi foto niyo yatumye bamubwira ko afite ‘ikibuno kibasasa’

Benshi bahora bamubwira ko bamufana

Uwamwezi
Nadege (Nana)

Afite abamukunda batari bake

Uyu mubyeyi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka 11 abenshi mu bakunzi be mu ruganda rwa sinema baracyamwita ikizungerezi kubera uko agaragara. Yewe hari n’batari bake bifuza ko yababera umugore. Ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwa n’abasaga
ibihumbi ijana na kimwe. Umufana we witwa a_boy_single akoresheje amagambo y’icyongereza
aherutse kuvuga ko abaye umugore we baziturira mu buriri gusa.


Hari uwifashishije amagambo y’icyongereza avuga ko babanye bazibera mu buriri gusa

Usibye uyu hari nabandi benshi bamubwira ko yuje uburanga ndetse bakamwizeza kuzamuha umwanya igihe azaba yatangiye gushyira hanze filime ye. Nana yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu 2015 nyuma yuko asoje ku byiga muri Kwetu Films. Amaze kugaragara muri filime zitandukanye nka Catheline, Rwasibo ariko nano izina rye rizwi cyane muri City Maid akinamo yitwa Nana.

Bahavu Jeannete Usanase (Diane)

Uyu mwari wamamaye muri filime Nyarwanda n’ubwo aherutse
gutererwa ivi akaba yiteguye kurushinga n’uwo yihebeye, ntibibuza bamwe
gukomeza kumwita Miss bitewe n’uburanga bamubonana. Ari mu bakinnyi ba filime
bavugwaho uburanga mu buryo butandukanye cyane cyane n’abakurikirana iki gisata
abarizwamo. Azwi cyane muri filime  y’uruhererekane
yitwa City Maid. Afite abakunzi batari bake basaga ibihumbi mirongo icyenda na
kimwe kuri Instagram badahwema kumweraka ko ari ikizungerezi  kandi bakunda ibyo akora.

Munezero Aline (Bijoux)

Amaze kwamamara muri sinema Nyarwanda, akunzwe muri filime y’uruhererekane yitwa Bamenya inyuzwa kuri Youtube. Nawe mu minsi yashize umusore witwa Abijuru Benjamin yamwambitse impeta. N’ubwo nawe asanzwe ari umubyeyi  kandi akaba yaranaterewe ivi, umwe mu bakunzi be witwa ismaelmugenzi aherutse kujya  ku
ifito yashyize kuri Instagram maze agira ati ”Rata Aline Bijoux nuko bateye ivi
ubundi numvaga”.Yahise ashyiraho akabazo maze arekera aho.

Undi mugenzi we witwa frinds_withlove we kuri iyo foto
yamwise umugore wa mbere ku isi. Naho eric Official we yahise avuga ko Imana
ikunda abagabo.

Hari uwavuze ko Imana ikunda abagabo kubera ukuntu Bijoux ateye

Nelly (Ketchup)

Uyu akina yiyandarika muri Bamenya ashora abagabo b’abandi mu
bishuko akoresheje ubwiza bwe. Hari n’abakunze kubihuza n’ubuzima busanzwe
nyamara atari ko bimeze kuko yubatse kandi akaba afite n’umwana ufite hejuru y’imyaka
2. Kurarura abagabo b’abandi yifashishije uburanga muri filime, byamuhaye
igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru.

Isimbi Syvetta

Uyu nawe ni umukinnyi mushya muri filime Nyarwanda ariko
amaze kwigarurira imitima ya benshi agaragara muri filime y’uruhererekane yitwa Umuturanyi. Uburanga bwe bwagarutsweho n’umuraperi
Khalifan mu ndirmbo yise Brenda.

Abenshi bavuga ko afite imiterere idasazwe

Agaragara muri Filime umuturanyi

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi yahaye igisubizo gisekeje Neymar wifuzaga ko bakongera gukinana.

Ibintu by’ingenzi bizakwereka ko umugore/umukobwa yitwara neza mu buriri utagombye kureba ubwiza bw’inyuma.