in

Rayon Sports yandikiye FERWAFA yamagana kuzongera gusifurirwa n’abasifuzi batatu bakomeye mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ isaba ko itazongera gusifurirwa n’abasifuzi batatu ari bo umusifuzi wo hagati Twagirumukiza Abdoul Karim, Mugabo Eric na Karangwa Justin bombi basifura ku ruhande.

Iyi kipe ifashe icyemezo cyo kwandikira FERWAFA nyuma y’uko itishimiye imisifurire yo ku mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe, muri uyu mukino umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin yanze ibitego bibiri bya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports kandi ntabwo yishimiye imisifurire yo ku mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona batsinzwemo na Musanze FC ibitego bibiri ku busa, aho muri uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko iyi kipe yimwe penaliti bakaba bashyira amakosa kuri Mugabo Eric na Twagirumukiza Abdoul Karim.

Amakuru dukesha Umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha wa Radio 10, ni uko ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyibwira ko abo basifuzi nibongera kubapanga ku mikino yayo ko itazakandagira mu kibuga kuko bayiba ku buryo bukomeye.

Aba basifuzi uko ari batatu ni abasifuzi bafite izina rikomeye mu Rwanda by’umwihariko Karangwa Justin na Twagirumukiza Abdoul Karim ni abasifuzi Mpuzamahanga.

Umusifuzi Mpuzamahanga Twagirumukiza Abdoul Karim
Umusifuzi Mpuzamahanga Karangwa Justin
Umusifuzi Mugabo Eric ntabwo Rayon Sports ishaka ko azongera kuyisifurira

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yajyanye ikirego muri FERWAFA

Umukinnyi urusha abandi ubuhanga muri shampiyona y’u Rwanda yongeye kugaragara ari mu biganiro na Rayon Sports yifuza kumusinyisha muri Mutarama