in

Nyuma yo kwiba Phil Peter igitekerezo Harmonize yabaye igitaramo muri Tanzania.

Umuhanzi Harmonize ukunda kwiyita Kunde boy uri mubakomeye muri Tanzania, Ibinyamakuru byamuhaye urw’amenyo nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri yashyize amashusho y’indirumbo “Leave alone” ugenekereje mu kinyarwanda bisobanura “ndeka nkenyine” yakoranye na Abigail Chams ariko muri ayo mashusho akagaragaramo igice kimeze neza nk’ikiri mu ndirimbo “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny Sol.

Ibinyamakuru, Middle Simba,Rick Media n’ibindi bizwi cyane muri Tanzania,byagaragaje ko uyu muhanzi yagerageje gukoresha igitekerezo cyo mu ndirimbo “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny Sol n’ubwo umuhanzi Hormonize ntakintu yari yabivugaho.

Indirimbo “Terimometa” amashusho yayo yayobowe n’umunyarwanda witwa “Iamgad” naho “leave me alone” yayobowe na “Director Kenny” wakoranye na Diamond Platnumz igihe kinini akaba ari nawe wabakoreye indirimbo”Kwangwaru” bombi bahuriyemo.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira n’agahinda gakomeye k’umukinnyi w’umufaransa uhombye gukina igikombe cy’isi.

Ariel_Wayz ari mu byishimo bikomeye cyane nawe byamutunguye.