Muri weekend ishize ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, Polisi yeretse itangazamakuru abantu 54 yafatiye mu birori byo gusaba no gukwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Nyakabanda II mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bari mu muhango wo gusabira umusizi Tuyisenge, waberaga muri Moteli yitwa Ubwiza Garden.
Babikoze mu gihe amabwiriza ya Leta aheruka yo kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 avuga ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu rusengero riremewe, ‘ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Ibirori byo kwiyakira, gusaba no gukwa ntibyemewe.
Abafashwe uko ari 54 bajyanwe muri Sitade ya Nyamirambo bahamara amasaha atandatu.
Umusizi Tuyisenge aganira n’itangazamakuru yavuze ko abari bagiye kumusabira bari 29 hiyongereho abambariye umugeni, abakora muri Ubwiza Garden barenga 50, bituma batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Tuyisenge yavuze ko bafashwe na Polisi umusaza Kanyandekwe yari yohereje kumusabira umugeni ataravuga ijambo. Akavuga ko amakuru ‘adafitiye gihamya’ ari uko hari umuntu wahaye amakuru Polisi bituma bafatwa.
Yavuze ko baciwe amande, umugeni yishyura ibihumbi 150 Frw, aho byabereye kuri Ubwiza Garden bishyura ibihumbi 300 Frw naho abandi basigaye bishyura ibihumbi 25 Frw.
Bakimara kwishyura, babwiwe ko bagomba gutegereza kuko amategeko avuga ko bagomba kuva muri Sitade saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ari nako byagenze.Bagombaga gusezerana imbere y’Imana saa kumi z’umugoroba ku wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021 muri St Famille mu Mujyi wa Kigali.
Umusizi Tuyisenge yavuze ko yahise ahamagara Padiri amubwira ko bafunzwe, amusaba ko bakwigiza imbere amasaha. Ati “Twari gusezerana imbere y’Imana saa kumi bisaba ko mpamagara Padiri mubwira ko dufunze igihe cyose tuza gufungurirwa tujyayo. Yatubwiye ko igihe cyose dufungurwa tuza kujyayo akadusezeranya.’
Yavuze ko bafunguwe ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, batangira imyiteguro irimo kwambara n’ibindi, hanyuma missa ibera kuri St Famille guhera saa moya z’ijoro irangira saa mbili z’ijoro n’iminota micye.
Umusizi Tuyisenge yavuze ko yishimye kuko yabashije gucyura umugeni we
Abageni bamaze imyaka irenga itanu mu munyenga w’urukundo
Tuyisenge na Tuyishimire bemeranyije kubana Gikirisitu
Tuyisenge na Jeannette bahanye isezerano imbere y’Imana tariki 28 Gicurasi 2021 Umusizi Tuyisenge n’umukunzi we Jeannette bafungiwe muri Sitade ya Nyamirambo mbere y’uko basezerana imbere y’Imana
Tuyisenge yavuze ko tariki 29 Gicurasi 2021, izahora mu mateka y’urukundo rwabo Padiri yasezeranyije Tuyisenge n’umukunzi we muri Missa yabaye mu ijoro ahagana saa mbiri