in

Nyuma yo kuva kuri Afrimax ,BaC-T yakoreye igikorwa cy’indashyikirwa umuhanzikazi Gaga.

Umunyamakuru wahoze kuri Afrimax Tv akaza kuyivaho akajya kwikorera, kuri ubu aratangaza ko yamaze gusinyisha umuhanzikazi Gaga Umutoni muri Label ye nshya yitwa”Big Town records”aho ashaka kumuzamura akamamara kurusha uko ahagaze ubu.

Bac-T wamaze gufungura inzu ifasha abahanzi yise BigTown Record Label, yatangaje ko yamaze gusinyisha Gaga ahishura impamvu ariwe ubaye umuhanzi wa mbere usinye muri iyi nzu, avuga ko yababajwe cyane n’ukuntu abantu bamufata nk’umutwitsi ku mbuga nkoranyamba, nyamara ari umuhanzi ushoboye wujuje byose.

Bac T ati:”Abantu bamufasha gutwika ku mbuga byonyine njye nahise ndeba mbona azisanga ari gutwika gusa kandi impano afite mu muziki ntawe uyizamura”.

Bac-T yavuze ko ababazwa n’uko Gaga afatwa nk’umutwitsi ku mbuga zitandukanye kurusha uko ari umuhanzi

Yongeyeho ko ibi bimubabaza kandi mu by’ukuri Gaga afite ibikenewe byose ku muhanzi atanga urugero rw’uburyo azi kuririmba akaba agaragara neza byongeyeho no kumenya kwisobanura. Yakomeje avuga ko uyu muhanzi yamaze gushira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Iyi nzu ikaba igiye kumufasha gukora ibihangano byinshi ndetse no kubimenyekanisha kuburyo abantu bakwiye kumwitega muri uyu mwaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo rwo mu gitanda ShaddyBoo yemereye abakinnyi rwabaye igitaramo ku mbugankoranyambaga.

Abana b’imyaka 4 y’amavuko bakomeje guca ibintu nyuma yo kugaragara bambaye nka Barack Obama na Michelle Obama (AMAFOTO)