in

Nyuma yo kutishimira imisifurire, Klopp yagize icyo avuga kubasifuzi

Nyuma yo kujya kuri Tottenham Hotspurs Stadium kuhanganyiriza ibitego 2-2, umutoza mukuru wa Liverpool Jurgen Klopp yagize icyo avuga ku musifuzi w’uyu mukino wahuzaga Tottenham na Liverpool, Paul Tierney nyuma yuko uyu musifuzi adahaye ikarita y’umutuku rutahizamu Harry Kane nyuma y’ikosa rikomeye yari akoreye Diogo Jota mw’ijoro ryo kucyumweru.

Uyu mutoza mukuru wa Liverpool yavuze ko imikino nkiyi iba icyeneye ‘abasifuzi bafite intego’, amagambo ashobora kumushyira mu byago, maze akomeza anibaza niba we kugiti cye Hari ikibazo Yaba afitanye nuyu musifuzi, Tierney kuburyo byagira ingaruka mu myanzuro ye.

Nyuma y’umukino Klopp Abajijwe ku misifurire yagize ati—“Mu byukuri ntagitecyerezo nakimwe mfite ku kibazo yaba afitanye nanjye.”

Uyu mutoza wahoze atoza ikipe ya Borussia Dortmund, Klopp yemezaga ko rutahizamu wa Tottenham Harry Kane yagombaga kuba yasohowe mu kibuga mu gice cya mbere nkibyabaye kuri Myugariro wa Liverpool wo kuruhande rw’ibumoso, Andy Robertson we wahawe ikarita y’umutuku mu minota yanyuma y’umukino nyuma yo gukorera ikosa myugariro wa Tottenham Emerson Royal, gusa uyu mukino waje kurangira nubundi Ari ibitego 2-2 ku mpande zombi.

Kandi Klopp yaje no kuvuga ko igihe Jota yashyirwaga hasi n’abakinnyi babiri ba Tottenham, Emerson na Davinson Sanchez, uyu musifuzi Tierney yanze Gutanga Penaliti.

Nyuma yo kutumvikana n’abasifuzi byatumye atihishira, gusa bimuviramo guhabwa ikarita ubwo yari Aho atoreza, Klopp yabwiye Sky Sports ati—“Muri ibi bibazo bimwe na bimwe, byaba byiza cyane muramutse mugiye kwbariza nyakubahwa Tierney icyo we atecyereza.”

Abajijwe ku myitwarire itari myiza ya Harry Kane yo gutera Tackle nabi, byatumye uyu rutahizamu wa Tottenham ahabwa ikarita y’umuhondo, niba yari akwiriye guhabwa igihano gikomeye kurenza icyo yahawe, Klopp atazuyeaje yagize ati—“Cyane rwose.

“Twagahaye Robbo ikarita y’umutuku…., Kandi ririya sikosa rihambaye yari akoze mu buzima bwe bwose, gusa kuri Niko hiri, gusa iriya cyane rwose yari ikarita y’umutuku (Kwikosa Harry Kane yakoreye Jota), ntagushidikanya kuri biriya rwose.

“Abantu bashobora kuvuga ngo akaguru ke Kari mukirere, ariko biriya n’urwitwazo rugaragara, Harry ntabwo yasobanura biriya Kandi akaguru ka Robbo Kari Kari kubutaka rero akaguru ke kangiritse.

“Dufite VAR yicaye hariya, Kandi yongeye areba neza Kwikosa Robertson yakoze, byiza, biriya nibyo bituma aba hariya, Niko yakoze mu gikorwa cya Harry Kane?

“Kandi na Penaliti yimwe Diogo Jota, nyakubahwa Tierney ywmbwiye ko atecyereza ko Jota we ubwe yahagaze kubushake kuko we yashakaga ko akorerwa ikosa.

“Mbere na mbere,iyo wifuza gutera ishoti ufite guhagaraw kuko uba utagishoboye kwirukanwa kuko utabishoborera cyimwe, kuko ntabwo wakiruka ngo unatere ishoti icyarimwe, birafasha buri gihe iyo wakinnye ruhago kugiti cyawe mu minsi yabanje.

“Iyo urebye uko byagenze ikabisubiza inyuma Kandi na VAR yari ihari, nihehe habayemo guhagarara? Wari ufite uburyo bubiri gusa bwo gukora ku mukinnyi umwe gusa Kandi uwo mukinnyi yagwishijwe hasi, ntabwo njye numva ibintu nkibyo.”

Agarutse uko umukino wagenze Klopp yongeye ho ati—“Kunganya ntacyo bitwaye, ntabwo twari beza cyane byari gutuma dutecyereza ko tutagomba kunganyiriza kwa Tottenham, byari byiza, ariko ibihe nkibi byari agatangaza, ni ibihe byo gufatamo imyanzuro.

“Mu byukuri nta gitecyerezo nakimwe mfite ku kibazo yaba afitanye (Tierney) nanjye, mukuru, nta gitecyerezo mfite.”

Myugariro Andy Robertson yaraye abaye umukinnyi utsinze igitego, maze agatanga umupira wavuyemo igitego akanahabwa ikarita y’umutuku mu mukino umwe wa Premier League, kuba byakorwa na Aleksandar Mitrovic muri Gicurasi 2016.

Klopp nti yarafite abakinnyi be bintoranwa batatu bakina hagati mu kibuga kubera ikibazo cya COVID-19 n’uburwayi, na myugariro we usanzwe umufasha Virgil van Dijk, bivuze ko Liverpool yagiye gukina umikino mu majyaruguru ya London idafite inkingi zayo za mwamba.

Jurgen Klopp yakomeje agira ati—“Ntabwo watwitegaho gukina umukino wacu mwiza w’uyu mwaka w’imikino, uba ufite kurwana ukabinyuramo Kandi biriya nibyo abasore banjye bakoze, rero ndishimye cyane kubwibyo.

“Mukuri ducyeneye abasifuzi bazi ibyo bakora, babona ikbaye bakagicyemura cyangwa ntibabikore, ni nk’igitecyerezo, yambwiye ngo aratecyereza ko Jota yahagaze kubushake, yari afite kwitwara neza mu kibuga, yarwmwegereye cyane nka metero umunani maze yanga kuyimuha (Penaliti).

“Navuze nti, Basore, biriya nibiki?, mufite kumubaza ubwe, ikibazo yaba afitanye nanjye?”

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ukwiye gukora mbere y’umunsi umwe ngo ukore ubukwe.

Mukecuru w’imyaka mirongo 52 akomeje kuvugisha benshi kubera imiterere ye(Amafoto)