in ,

Nyuma yo kunganya na Etincelles FC , umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru.

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yikomye abanyamakuru avuga ko ari bo kibazo, ni nyuma yo kumunenga umusaruro muke.AS Kigali yatangiye shampiyoma ya 2021-22 ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyoma kubera uburyo yiyubatse.

Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.

Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w’ejo hashize, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo.

Yagize ati “Ikabazo cyawe ni wowe ufite ikibazo, ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe?(umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”

Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n’abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.

Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n’abandi bafite abakinnyi beza n’ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa mwiza, urarye uri menge, umusore ufite izi ngeso yishakira urukundo rwo mu gitanda||ntagukunda umwirinde.

Shaddyboo Yatangaje Ko Agiye Kureka Akazi Ke Akibera Mama Pasiteri/Benshi Bamubaza Icyo Asanzwe Akora