in

Nyuma yo kudahirwa mu rukundo, Cyusa yerekanye umwana we avuga no ku mukunzi we

Mu Gushyingo 2021 nibwo inkuru y’urukundo rwa Jeanine na Cyusa rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe n’amafoto ya bo yagiye hanze bagiranye ibihe bidasanzwe by’urukundo.

Nyuma y’iminsi mike baje kwemeza ko bari mu rukundo ariko muri Gashyantare 2022 baje kubishyira ku mugaragaro ko bari mu munyenga w’urukundo.

Mu gihe barimo bitegura ubukwe, imyiteguro irimbanyije, mu Kwakira 2022 nibwo baje kwemeza ko bamaze gutandukana.

Cyusa yavuze ko mbere yo gukundana na Jeanine Noach, uyu mugore wari usanzwe yubatse, yamubwiye ko yamwihebeye ndetse akamwemerera ko afite umugabo w’imyaka 80, gusa akamubwira ko ari we yishakira.

Icyo gihe ngo yamusabye umwaka wo kubanza agashaka uko iby’imibanire yabo birangira ndetse bakanagabana imitungo, agatangira inzira zabyo binyuze mu nkiko.

Cyusa yavuze ko kuva umugabo wa Jeanine Noach yakwitaba Imana, uyu mukunzi we yahise asiba amafoto bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga, akanamwerurira ko akeneye gutuza akabanza gukurikirana iby’uru rubanza rwe, gusa ngo rukaba rwaraje gusubizwa inyuma n’indirimbo ‘Uwanjye’ ya Cyusa.

Cyusa yahishuye ko ubwo yari mu rukundo n’umukunzi we Jeanine Noach yaje kubyara umwana.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Ihere ijisho imirwano hagati y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi na Sudan aho baje gukizwa n’inzego z’umutekano

Harmonize mu marira menshi ku ndirimbo yafatanyije na Bruce Melodie