in

Nyuma y’igitaramo Platin yashimiye abitabiriye, yateguje kandi abanyarwanda batuye Main

Umuhanzi Nemeye Platini yatangaje ko urugendo rw’ibitaramo agomba gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugiye gukomereza mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, aho agomba gutaramira Abanyarwanda n’abandi bahatuye.

Ni nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuriyemo n’itsinda ry’abahanzikazi Charly&Nina. Bagikoze ku wa 15 Ukwakira 2022.

Ni cyo gitaramo cya mbere, uyu muhanzi yakoreye muri Amerika nk’umuhanzi wigenga. Ni nyuma y’itandukana ry’itsinda Dream Boys yahozemo.

Muri iki gitaramo, Platini yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze, iza Dream Boys n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Yaririmbye indirimbo ‘Ya motema’, ‘Veronika’, ‘Fata amano’, ‘Ntabirenze’, ‘Aba Ex’ yakoranye na Ben Adolphe, ‘Isano’, Magorwa’ na Romeo Juliet za Dream Boys, ‘Ikosa 1’ ya Big Fizzo wo mu gihugu cy’u Burundi n’izindi zitandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho uwahoze ari umukunzi wa Cyusa natwe adushyize mu rujijo pe!

Kate Bashabe uherutse kugereranwa na Shaddyboo yakiriye umuhungu mushya mu muryango we.