in ,

Nyuma ya Mr Eazy,King James na Queen Cha undi muhanzi ukomeye yinjiye mu muryango mugari wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports izwiho kugira abakunzi benshi batandukanye babarizwa mu ngeri nyinshi zitandukanye mur’izo harimo n’ubuhanzi ikaba rero yamaze kwakira umuhanzikazi w’umunyarwanda Ariel Wayz mu muryango mugari wa yo.

Binyuze kuri nkuta nkuranyambaga za Rayon Sports,hasakwajwe amafoto y’umuyobozi wa yo Uwayezu Jean Fideli yakira umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse anamuha umupira wa Rayon Sports wanditseho nimero 8 ndetse bamuha n’ikaze mu muryango mugari wa yo.

Umuhanzikazi Ariel Wayz aje asangamo abandi bahanzi batandukanye barimo,King James,Queen Cha,Mr Eazy ukomoka mu gihugu cya Nigeria n’abandi.

Ariel Wayz uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise”You should know” ndetse ikomeje no kuvugisha benshi bitewe n’amashusho yayo yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo,Away ft Juno Kizigenza,10 Days n’izindi.

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chelsea irabasha gutsinda Arsenal yiswe inzovu yuriye igiti_Imibare iravuga iki mbere yuyu mukino?

Hamaze iminsi hashushanywa ibyamamare, kuri ubu hagezweho Bruce Melodie gusa icyasekeje abantu ni uko yamushushanyije afite inyinya