in , ,

Nyampinga w’u Rwanda Jolly Mutesi yagiranye ikiganiro na Minisitiri Mushikiwabo

Ku munsi wejo hashize Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi yakiriwe mu biro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bagirana ikiganiro bombi bityo akaba yarahakuiye ikizere ko agiye guhindura byinshi mu rubyiruko ahereye kubyop baganiriye .

minisitiri Louise mushikiwabo na Miss MUTESI Jolly
minisitiri Louise mushikiwabo na Miss MUTESI Jolly

Miss Rwanda Jolly Mutesi  avuga ko kuri we ari inzozi yakabije guhura na Minisitiri mushikiwabo umuntu abona nk’intangarugero kuri we.Uyu mukobwa avuga ko ahora yifuza kuzagera ikirenge mu cya Minisitiri Louise Mushikiwabo kandi ko intambe yambere yayiteye bityo ubu akaba ahagarariye abari n’abanyampinga b’u Rwanda

Jolly Mutesi avuga ko yeretse Minisitiri Mushikiwabo imishinga amaze gukora ndetse n’indi ateganya gukora mu gihe kiri imbere.Mu byo bumvikanyeho harimo ko Minisitiri yamwemereye kumuba hafi no kujya amugira inama igihe cyose amukeneye.Miss Rwanda ubu arategura kujya Iwawa ku itariki 15 Kamena 2016 gusura urubyiruko ruri kugororerwayo akagirana nabo ikiganiro kirambuye.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nti babeshejweho no kuririmba gusa kuko nyuma yabyo bafite n’izindi mpano

Dore Couple z’ibyamamare mu Rwanda zimaze kwerekana uko urukundo rwabo ruhagaze