Imyidagaduro
Nti babeshejweho no kuririmba gusa kuko nyuma yabyo bafite n’izindi mpano

Ubu mu Rwanda abahanzi dufite bakunze kwerekana izindi mpano bafite zitari ukuririmba gusa. Izi mpano bagenda bagaragaza nyuma ya muzika no mu bundi buzima busanzwe bwa buri munsi ziba zigendanye no kwihangira imirimo ndetse n’ubukorikori.
Nubwo aba bahanzi baba baramenyekanye cyane kuri muzika bitewe nuko ariyo ihuriramo abantu benshi, usanga rimwe na rimwe bakora indi mirimo kandi ibinjiriza agatubutse bityo ukibaza ukuntu babifatanya n’umuziki bikakuyobera gusa burya impano iri mu muntu ntigombera igihe kirekire bityo bikaba biborohera gufatanya imirimo ibiri.
Hari n’abandi bahanzi usanga nyuma y’ubuhanzi nta kindi kintu afite cyo gukora, bityo ugasanga baha umwanya kuririmba gusa ntibumve ko nyuma ya muzika hari ibindi. Usibye hano mu Rwanda, ibwotamasimbi mu bihugu bya kure hari abahanzi bamamaye kubera muzika ariko nyuma yo kuva kurubyiniro no kugaragara mubitaramo bakaba bafite ubundi bucuruzi bakora, aha twavuga nk’abahanzi bamenyekanye cyane ku isi harimo nk’umuhanzi Dr Dre, Akon, n’abandi.
Aba bahanzi nyuma yo gukora muzika bakaba bakora ubucuruzi ndetse bu binjiriza amafaranga menshi aruta aya muzika bityo ukaba wakwibaza niba bazi ubucuruzi kurusha ubuhanzi bikakuyobera.
Reka tubanyuriremo tubereke zimwe mu gero twabahaye ahabanza
JAY POLLY ni umuhanzi uririmba injyana ya hip hop akaba ari umunyarwanda, ni umusore umaze kugera kuntera ishimishije kandi abantu bose babonako yageze kuntera igerwaho na bake, ariko uyu musore ntago ari umuraperi gusa kandi si nabyo bimuha amafaranga gusa ahubwo afite impano yo gushushanya kandi si ibintu bisa nko gushakisha, bigaragarira ijisho ko abizi kandi abamuzi batagaza ko bimwinjiriza mu buzima bwe bwa buri munsi.
AMA- G  The Black  nawe ni umuhanzi uririmba akanandika injyana ya hip hop uzwiho kuba ari umuhanzi  ariko yaje gusanga hari indi mpano yamwihishemo ariyo gukina filimi akaba amaze kugaragara mu ma filimi atari make kuburyo nawe abona ko ari impano ye.
MIKE KARANGWA ni umunyamakuru wabigize umwuga ndetse akaba n’umuhanzi ndetse akaba n’umuntu ujijutse mu bijyanye n’itangazamakuru, akaba ubu ari sekereteri w’umuyobozi mukuru wa kaminuza INES Ruhengeri akaba n’umuteguzi w’ibitaramo bitangwamo ibihembo kuriwe y’umva ntaruhande ruvamo amafaranga atakora.
ARTHURÂ ni umusore ukina comedy (gusetsa) akaba amaze kuba Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda nyuma yibi byose akaba ari umuhuzabikorwa (MC) kandi ukomeye cyane kuburyo kuriwe muri ibyo byose bimubeshaho kandi akaba abishoboye cyane dore ko abenshi batangaza ko abikora abishoboye .
KNC IMFPURA Y’IWACUÂ Â uyu mugabo azwi mu gukina filimi ,kuririmba kuba umunyamakuru ndetse n’ibindi bitandukanye ni umugabo umaze guca agahigo mu bintu byinshi mu rwanda kugeza ubu amaze kugera ku bintu byinshi nawe ni umugabo ufite impano nyinshi zitandukanye
Aba ni abanyarwanda bakunze kugaragaraza impano nyinshi kandi zitandukanye mu Rwanda ubutaha tuzabagezaho n’ubuzima bwabo bwaburi munsi yewe tubagerere naho mutabasha kwigerera.
-
Imyidagaduro24 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
imikino21 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
imikino11 hours ago
Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro8 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
inyigisho6 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
imikino23 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc
-
Imyidagaduro23 hours ago
Miss Naomie yatanze igisubizo gisekeje abajijwe akazi k’ikitegererezo kuri we
-
inyigisho7 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo