Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022 nibwo uwitwa Nteziryayo Sylvestre yafashwe amaze kwiba 5 566 600 Frw na mudasobwa ebyiri za Banki y’Abaturage (BPR) ishami ryayo riherereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Masizi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yatangarije Radiotv 10, ari nayo dukesha iyi nkuru, ko abafatiwe muri ubu bujura ari Nteziryayo Sylvestre w’imyaka 24 y’amavuko, Ntizirema Edouard w’imyaka 32 na Dusabimana Jean Pierre w’imyaka 30.
Yavuze ko kuri uyu wa mbere ahagana saa yine n’igice z’amanywa abashinzwe umutekano kuri iyi banki bahamagaye Polisi bavuga ko bafashe Nteziryayo wari urimo asohoka muri Banki anyuze mu gisenge aho yari yatoboye ibati akaba ari naho yari yanyuze yinjiramo.
SP Theobald Kanamugire yagize ati “Yafashwe ubwo yageragezaga gusimbuka igipangu afite agafuka karimo amafaranga 5 566 600 na mudasobwa ebyiri byose yari akuye muri Banki.”
Amaze gufatwa yavuze ko umugambi wo kwiba Banki yari yawucuranye n’abandi babiri ari bo Ntizirema Edouard na Dusabimana Jean Pierre nabo baje gufatwa barafungwa.
Nteziryayo yakomeje avuga ko avuka mu karere ka Nyagatare ariko akaba atuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi. Ku wa gatanu tariki ya 15 Mata, nibwo yahamagawe na Ntizirema na Dusabimana bamubwira ko habonetse ikiraka mu karere ka Nyamagabe niko guhita atega aza kubareba.
Nk’uko iperereza ry’ibanze ryabigaragaje, Ntizirema na Dusabimana baje kwitembereza kuri Banki ku mugoroba wo ku Cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri ndetse baza kugarukana bombi uko ari batatu ku wa mbere ahagana saa tatu za mu gitondo babaza Umusekirite niba iri shami rya Banki rifite aho babikuriza amafaranga hifashishijwe ikarita ya ATM.
Nteziryayo yaje kugaruka wenyine anyura mu gikari yinjira muri Banki aciye mu gisenge yibamo amafaranga na mudasobwa ebyiri n’imigozi yazo ari nabyo yafatanwe ahagana saa yine n’iminota 30 agerageza gusimbuka igipangu, haza gushakishwa bagenzi be nabo barafatwa barafungwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yaburiye abishora mu byaha by’ubujura kubizibukira, bagakura amaboko mu mufuka bagakora imirimo ibateza imbere hamwe n’imiryango yabo.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Musange kugirango hakorwe iperereza ryimbitse.