in

Numenya ingaruka ziteye ubwoba Cube maggi ishobora kugira ku buzima bw’uyiriye urumirwa(sobanukirwa)

Hashize igihe hakwirakwira inkuru yuko gukoresha ikirungo cya maggi byaba biri mu bitera kanseri.

Ndetse bamwe bagiye babivugaho kenshi dore ko ikijyanye na kanseri ubu gitinywa cyane, nyamara buri wese yabivugaga uko abyumva.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amashirakinyoma ku bijyanye na maggi tumenye niba koko ari mbi tuyireke cyangwa se niba hari igipimo ntarengwa dusabwa gukoresha.

Ese Maggi ikozwe n’iki?

Iki kibazo kugisubiza niho hari izingiro ryo kumenya niba koko ari mbi dore ko ibigize ikintu ari byo biba byiza cyangwa se bikaba bibi.

Iyo usomye ku gapaki ka Maggi usanga irimo ibi bikurikira:

  • Umunyu urimo iode
  • Isukari
  • Ibyongera icyanga n’impumuro ari byo Monosodium Glutamate,
  • Disodium Inosinate na Disodium Guanylate
  • Amidon yo mu bigori
  • Amavuta y’amamesa yongewemo hydrogen akaba ibinure bigerekeranye (trans fats)
  • Ibikomoka kuri soya
  • Amazi
  • Irangi (Ammonia caramel)
  • Ibitunguru
    Ferric Pyrophosphate
  • Soya Lecithin
  • Ibirungo nka White Pepper, Chilli, na Clove
  • Ibikurwa mu musemburo

Ese koko maggi ni mbi?

Aha niho ikibazo nyamukuru kiri

Mu bigize maggi tuvuze hejuru ibiteje ikibazo kurenza ibindi ni bitatu muri byo ari byo

  • Umunyu
  • Monosodium glutamate (MSG)
  • N’amavuta y’amamesa cyangwa se ibinure bigerekeranye

Kugeza ubu ntawe uyobewe ko umunyu mwinshi Atari mwiza ku buzima dore ko ari isoko yo kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso na cyane ko uwo basanzemo iyi ndwara bamusaba guhita ahagarika umunyu.

Ibi rero bituma gukoresha Maggi cyane bishobora kongera ibyago byo kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ikibigira ikibazo ni uko usanga dukoresha Maggi nyinshi mu ifunguro rimwe kandi na Maggi ebyiri gusa ziba zamaze kurenza igipimo cyemewe cy’umunyu dore ko mu biyigize hafi 70% ari umunyu.

Ikindi twagarukaho ni MSG twavuze haruguru. Iyi nayo iboneka kenshi mu biryo bipfunyikwa, ni mbi noneho ikaba mbi cyane ku bana bato. Mu ndwara zinyuranye ishobora gutera mu gihe ibaye nyinshi harimo:

  • Asima
  • Umubyibuho udasanzwe
  • Kanseri
  • Umutwe w’uruhande rumwe
  • Ibinya bidashira
  • Ibibazo byo guhumeka
  • Depression
  • Kwishimagura
  • Gutera nabi k’umutima
  • Gususumira
  • Gucika intege
  • Ubanza ariyo mpamvu nyuma yo gufungura ibirimo Maggi usanga umuntu yacitse intege.

Tugere noneho kuri ya mamesa yongewemo hydrogen.

Ibi binure bigerekeranye byabaye isoko y’indwara zinyuranye z’umutima. Bituma imiyoboro y’amaraso ijyamo ikimeze nk’ingese nuko bigatera kuzamuka kwa cholesterol mbi mu mubiri amaherezo bikabyara indwara zinyuranye z’umutima. Ndetse bishobora no kubyara indwara ya stroke, indwara ikirwa na bacye mu bayirwaye dore ko ari uguturika cyangwa kwifunga k’umutsi munini ujyana amaraso mu bwonko.

None dukore iki?

Iyo bigeze aha, hakora umutimanama wa buri muntu. Hari abavuga ngo ni hahandi amaherezo tuzapfa, gusa abo ntitwabura kubibutsa ko nubwo gupfa ari rimwe , ariko nanone gupfa uzi ko bitewe n’uburangare bwawe birababaje.

Inama twatanga rero hano ni izi zikurikira:

Maggi iba mbi cyane iyo ikoreshwa kenshi kandi igakoreshwa ari nyinshi. Byibuze aga cubbe kamwe kayo mu ifunguro karahagije naho Atari buri munsi
●Uretse na Maggi gusa, mu kugura ibirungo irinde ibirimo amarangi (wibuke ko na Maggi birimo)
●Irinde ibirimo amavuta y’ibimera by’umwihariko amamesa (huile de palme)
●Irinde ibirimo glutamate yongera icyanga
●Shakisha ibibonekamo umunyu mucye
●Ibande ku bibonekamo ibimera (karoti, ibitunguru, thym, …)
●Shakisha ibirimo ibibigize (ingredients) bicyeya

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Miss Ingabire Habibah yabwiwe n’abafana be ku isabukuru ye y’amavuko (AMAFOTO)

Nana wo muri city maid mu kanyamuneza kenshi n’umukunzi we (Ifoto)