in ,

Numenya ibi bintu 10, uratangira kunywa ikawa buri munsi !

Ikawa mu bihe bishize byatambutse yagiye ishimagizwa ndetse igaharabikwa na benshi bitewe nuko nta makuru benshi bari bayifiteho. Yagiye ivugwaho byinshi bitari byiza harimo kuba yaba ikurura ubugumba mu bagabo ndetse no gusara. Kurundi ruhande, ikawa yari izwiho ko ivura ubusazi ndetse kko ari “Impana y’Imana.” Muri iyii nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiza  byo kunywa ikawa byavumbuwe n’abashakashatsi kugeza uyu munsi :

Mu kinyobwa cy’ikawa hari ikinyabutabire cya Caffeine ku bwinshi ndetse bikaba byemezwa n’abahanga ko iki aricyo kinyabutabire cyinjizwa mu mubiri kurusha ibindi byose n’ikiremwamuntu ku munsi. Ingaruka ziki kinyabutabire byagaragaye ko gifite ingaaruka nziza ku mubiri zitandukanye. Gusa ikawa iyi ngiyi tunywa igizwe n’ibinyabutabire bitandukanye byinshi harimo niyi Caffeine. Ubushakashatsi buracyakorwa mu gushaka kumenya niba ingaruka z’ikawa irimo iyi caffeine niyo itarimo zifite ingaruka zimwe.

Ibyiza byo kunywa ikawa:

  1. Ikawa itera imbaraga mu mirimo isaba imbaraga

Jya ufata agakombe k’ikawa kamwe mbere yo gukoresha umubiri imirimo isaba imbaraga kuko ibi bizongera uburyo wayikoragamo ku kigereranyo cyiri hagati y’icumi ku ijana na makumyabiri (10-20%). Caffeine yongera umusemburo wa Adrenaline mu maraso. Uyu  musemburo wa Adrenaline niwo ushinzwe imbaduko mu mubiri akaba ariwo ufasha umubiri kuba wakoresha imabraga ziri mu mubiri.

  1. Ikawa ishobora kugufasha gutakaza ibiro

Ikawa ifite imyunyu ya magineziyumu ndetse na potasiyumu, ibi bifasha umubiri gukoresha umusemburo wa Insuline aho uyu musemburo ushinzwe kugenzura ikigero cy’isukari mu maraso ndetse bikaba bigabanya amahirwe y’umubiri yo  kwifuza kurya ibiribwa bifite amasukari menshi.

  1. Ikawa ifasha mu gutwika ibinure

Ikinyabutabire cya Caffeine twavuze haruguru kiri mu ikawa gifasha utunyangingo tw’ibinure(fat cells) gucagaguramo ibinure biri mu mubiri aho ibi bitanga imbaraga zikoreshwa mu gihe hari imyitozo ngororamubiri iri gukorwa n’umubiri.

  1. Ikawa itera gukurikira cyane ndetse no kutarangara

Udukombe turi hagati ya kamwe na dutandatu turimo Caffeine itari nyinshi bifasha umubiri kuguma kumurongo ndetse bigatera umutuzo mu bigendanye no gutekereza.

  1. Ikawa igabanya amahirwe yo gupfa !

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu banywa ikawa ku buryo buhoraho baba bafite amahirwe make yo gupfa bakiri bato mu myaka ugereranyije n’abatanywa ikawa ku kigereranyo cya 25%.

  1. Ikawa igabanya ingaruka zo kurwara kanseri

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ikawa igabanya ku kigereranyo cya makumyabiri ku ijana (20 %) amahirwe yo kurwara Kanseri ya prostate ku bagabo ndetse na kanseri ya nyababyeyi ku bagore ku kigereranyo cya makumyabiri na gatanu ku ijana (25%). Muri ubu bushakashatsi, abifashishijwe  mu bushakashatsi banywaga udukombe tune tw’ikawa.

  1. Ikawa igabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima

Kunywa ikawa mu rugero(hagati y’udukombe 2-4) bifitanye isano no kuba wagabanya amahirwe yo kurwara indwara y’umutima ya stroke.

  1. Ikawa igabanya amahirwe yo kuba warwara indwara ya Diyabete
  2. Ikawa irinda ubwonko

Ikawa mu gihe yanyowe ku kigero cyo hejuru  (nubwo bidatangwamo inama) yongera ikigero cya Caffeine mu mubiri bikagabanya amahirwe yo kurwara indwara yo kwibagirwa ya Dementia. Ibi bikaba bifitanye isano n’indi ndwara ya Alzheimer ari nayo itera iyi Dementia.

  1. Ikawa ituma ugira akanyamuneza, ndetse ikarwanya indwara y’agahinda gakabije

Ikinyabutabire cya Caffeine gitera ubwonko kuvubura imisemburo irimo Seretonin, dopamine na Noradrenaline bifasha kongera akanyamuneza. Udukombe tubiri tw’ikawa ku munsi bigabanya ku kigero cya 50% amahirwe yo kwiyahura bitewe n’agahinda gakabije.

 

 

 

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Claudette ukora INAMA Y’UMUNSI yahaye ukuri abasore barongora badafite amafaranga

Ibyo Meddy yakoreye muri ubu bukwe bw’aba bageni birarenze (video)