Umusore w’imyaka 35 wo mu karere ka Kicukiro yapfuye aho bikekwa ko yanizwe n’inyama yariye ku munsi mukuru wa Noheli.Ibi byabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Busanza, ubwo umusore w’imyaka 35 yari yateraniye na bagenzi be bari kwica isari, mu mafunguro bateguye harimo n’inyama.
Amakuru avuga ko ubwo bari barimo gufata ifunguro, uyu musore yaje gutamira inyama, ariko yagera mu muhogo ikanga kumanuka ndete ikamuniga. Nyuma y’uko bagenzi babonye ko ikibazo gikomeye, bahisemo kumwihutana kwa muganga.
Aha mbere babanje ni ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga ariko bahasanga abantu benshi, bahitamo kumwihutana bamujyana ku kindi kigo nderabuzima cya Busanza, dore ko utu tugari twombi duturanye.
Mu nzira bagenda, uyu mugabo ni ko yarushagaho kuremba, maze baza kumugeza ku kigo nderabuzima cya Busanza asa nk’uwamaze gushiramo umwuka.
Magingo aya haracyakorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane icyaba kishe uyu musore .