Jackie Chan ni izina rikomeye cyane ku isi muri sinema muri filimi zizwi nk’iz’ibikorwa (action movies). Niba hari umukinnyi wa filime wakinnye izirimo ibikorwa biteye ubwoba cyangwa bishobora guteza abazikina ibyago (ibizwi nka stunt), Jackie Chan aza imbere.
Ibi bikorwa kandi bisaba gukoresha ibice by’umubiri byagiye binatuma akomereka cyangwa akavunika zimwe mu ngingo z’umubiri azwiho, ikibyiyongeraho ni uburyo uyu mushinwa kuri ubu w’imyaka 65 abivangamo amagambo n’ibikorwa bisekeje byamugize kimwe mu byamamare bikomeye kurusha ibindi mu bakinnyi ba sinema mu mateka y’isi.
Mu gihe filime nyinshi z’ibikorwa biteye ubwoba bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri Jackie Chan we si uko; hafi ya byose mu bigaragara muri filimi nyinshi yiyandikiye agakina ndetse akaziyoborera, Jackie Chan yabaga yabikoze ku buryo butari amakabyankuru kabone n’ubwo byamusabaga kuvunika, gukomereka, gushya cyangwa kubisubiramo inshuro nyinshi rimwe na rimwe zashoboraga kurenga inshuro ijana.Bivugwa ko uyu munyadukoryo habuze gato ngo yitabe Imana inshuro zirenga 10 urupfu rumugera amajanja arimo gukina filime.
Muri filime zagiye zishaka kumuhitana twavuga:Drunken Master,Super Cop,Project A,Yavunitse amaguru agonzwe n’imodoka muri Crime Story,Who Am I ? : yanyereye ku nyubako y’ibirahure y’amagorofa 21,Operation Condor nizindi nyinshi.
Byinshi kuri Jackie Chan birebe muri iyi Video:
Source:Xnation