in

“Ntamwanya mbifitiye abyikorere”! Umuhanzi Bruce Melodie yahaye igisubizo abantu bamusabye kwamamaza indirimbo ya The Ben ku mbuga ze

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko adashobora kumenyekanisha indirimbo ya The Ben kubera ko atari ko kazi ke kandi na The Ben ngo akaba atajya amenyekanisha ize.

Bruce Melodie yabitangaje kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe The Ben ashyize hanze indirimbo ‘Ni Forever’ yatuye umugore we Uwicyeza Pamela.

Semitego Muzafaru uzwi nka ddumba.a yakoze ikiganiro kigufi kuri Instagram, atumiramo Bruce Melodie.

Mu bibazo yamubajije, harimo n’impamvu atashyize indirimbo ya The Ben ku mbuga nkoranyambaga ze kandi abandi bahanzi babikoze.

Mu gusubiza, Bruce Melodie yavuze ko atari akazi ke kwamamaza indirimbo z’abahanzi bagenzi be.

Ati “Ni nde wababwiye ko namamaza indirimbo? None se we ajya anshyira ku mbuga ze (posting)? Iyi ndirimbo ni nziza ariko ntabwo ndi buyisangize abankurikira.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko nta mwanya afite wo kumenyekanisha indirimbo ya The Ben.

Ati “Uwo muco ntawo dufitanye twembi. The Ben yasohoye indirimbo nziza cyane ariko muri gahunda yo kwamamaza mfite ibintu byinshi, ku buryo iyo nta yirimo. Na we ayiyamamarize nkuko nanjye ndwana n’izanjye. Na we ntajya yamamaza izanjye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibera ku mihanda ya Kigali ntibyoroshye! Uwase Muyango yabaye igitaramo ku mbuga nyuma yo gutangaza ko yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi kandi yarabyaye -AMAFOTO

Liverpool yananiwe gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza.