in ,

NTABYERA NGO DE: Umva imvano y’umwuka mubi uherutse kuryanisha  Bruce Melodie n’umugore we rukabura gica

Umwaka ushize YEGOB.RW yakugejejeho inkuru yagaragazaga umukobwa Bruce Melody yabyaranye nawe ari nawe babana mu nzu imwe.[ Soma hano iyo nkuru niba yaragucitse]. Kuri ubu hari amakuru atugeraho avuga ko habanje kuvuka umwuka mubi hagati ya Melody n’uyu mugore we bitewe n’uko byari byabaye ngombwa ko Bruce ajya kuba muri Kenya igihe gito mu gihe azaba ari gukorana na Coke Studio.

Nk’uko umwe mu nshuti z’uyu muryango yabidutangarije ngo umunsi Bruce abwira umugore we ako agiye kwerekeza muri Kenya akamarayo igihe gito akorana n’iyi Studio,ngo umugore we yatinze kubyakira ndetse amusaba ko bajyana ariko Melody arabyanga ku buryo bamaze nk’iminsi ine batavuga rumwe.

Inshuti y’uyu muryango iti”

Ntabyera ngo de nyine murabizi ko  akenshi abagore baba badashaka ko abagabo babo babava iruhande…ni nako byagenze kwa Melody….ntabwo nahamya ko umugore we yashatse kumukurikira muri Kenya kuko yashakaga kumucungisha ijisho ariko byo byarabaye…..Melody akimubwira ko agomba kujya muri kenya,yahise amusaba ko bajyana maze Melody aratsemba amubwira ko agomba gusigara yita ku mwana ……ni naho havuye kutumvikana ,bamaze iminsi nk’ine batavuga rumwe ”

Iyi nshuti y’uyu muryango yakomeje ivuga ko umugore we yamaze iminsi yaramwijunditse ariko igihe kiza kugera ava ku izima.

Iti” umugore yaramwijunditse nyuma ava ku izima gusa nyine buriya hari impamvu yashakaga ko bajyana kabone n’ubwo Melody yamubwiraga ko atazarenza ibyumweru 2 cg 3 ariyo….mu rugo habamo byinshi wasanga kwari no kugira bajyane amube iruhande ..gusa nyuma baje kwiyunga ubu ntakibazo bafitanye”

Bruce Melodie wakomeje kuvugwaho cyane kubyarana n’abandi bakobwa harimo uwitwa Diane ,uyu we yagarutsweho cyane mu itangazamakuru avuga ko akeneye indishyi y’umwana yavugaga ko yabyaranye na Bruce Melodie gusa biza kurangira yiyakiriye kabone nubwo yatangaga AmaG The Black nk’umugabo uhamya ko koko yabonanye na Melody.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Igisabo n’abo bahatanye berekanye ubwiza bw’amasura yabo nta birungo bisize (amafoto)

Dore inshuti 5 utagomba kugisha inama mu rukundo