in ,

Nshuti Savio yaraye ababaje abafana ba Rayon Sport ku buryo batazigera bibagirwa (video)

Ku munsi w’ejo ubwo Rayon Sport yakinaga na APR Fc ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari, umusore Nshuti Savio wahoze akinira ikipe ya Rayon Sport kuri ubu ukinira APR akaba yarababaje abafana ba Rayon ku buryo batazigera bibagirwa.

Muri uyu mukino Nshuti Savio akaba yaritwaye neza cyane kuko yagize urahare rukomeye mu nsinzi ya APR Fc aho ibitego byombi ariwe byaturutseho aho hamwe yatanze assist handi bamukoreraho ikosa ryavuyemo coup franc yatanze igitego.

Ibi rero bikaba byarababaje bikomeye abafana ba Rayon Sport kuko uretse kuba Savio yaritwaye neza nyuma yo gutsinda yagiye kwishimira imbere yabafana ba Rayon abereka ko ibyo bamuvugaho ntacyo byamugira. Ibi nabyo byongereye uburakari abafana ba Rayon bari bamufitiye nkuko bigaragara ku mafoto ndetse na video.


Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibaruwa y’agahinda Safi Madiba yandikiye Radio-Goodlife

AGAHINDA : IJAMBO RYA NYUMA RY’UMUHANZI RADIO RISHENGURA UMUTIMA BURI WESE URYUMVISHE