Umwana w’umukobwa witwa Yasmin  ufite imyaka 17 yitwitse intoki ubwo yaramaze kumva amajwi y’abarwanyi ba Islamic State ,ibi byose akaba yarabikoze agira ngo yiyambure isura y’umuntu wakifuzwa ,yiyambike isura y’icyasha ariko arengere ubusugi bwe ndetse ajye kure yo gihindurwa imbata y’ubusambanyi bw’aba barwanyi batari kumusiga inyuma.
Imvugo ya Yasmin abwira umuganga ukomoka mu budage wamusanze muri comp y’impunzi mu majyaruguru ya Irak,ngo yatsindagiraga kwirinda ndetse no kwikomeraho ku buryo bwimbitse nk’uko New York Post ibitangaza
Yasmin n’umwe mu bagore 1,100  bo mu idini rya Yazid bahunze  ubugizi bwa nabi bwimbitse bw’abarwanyi ba ISS,ndetse ubwo yumvaga abarwanyi ba ISS bavugira inyuma y’inzu ngo yahise yicaniraho umuriro ku buryo yangiritse ku ntoki no mu myanya y’ubuhumekero gusa ngo ubuzima buregenda buza nyuma yuko ahungishirijwe mu Budage we n’umuryango we .