Ikipe ya Fc Barcelone ni imwe mu makipe azwiho kugira umubano mwiza hagati y’abakinnyi bayo ndetse benshi banayifataho urugero gusa birasa nkaho yaba igiye kwisenyera kubera uburyo ikomeje gutonesha umukinnyi Neymar.
Nyuma yo gutwara umudali wa zahabu muri Jeux Olympique Neymar yongerewe ibiruhuko ho icyumweru cyose. Ubu ngubu Neymar akaba akomeje kwishimisha mu gihe abandi bakinnyi batangiye Championat.
Ibingibi rero nkuko ikinyamakuru Don Balon ngo bikomeje kurakaza bamwe mu bakinnyi ba bakinana muri Fc Barcelone dore ko atari n’ubwa mbere bibaho kuko uyu mwaka yigeze gutaha nabwo ajya mu Isabukuru ya mushikiwe mu gihe nyamara yari ari mu bihano ibyo byose rero bikaba birakaza bagenzi be bavugako akomeje gutoneshwa cyane dore ko baherutse kumwongerera umushahara kuri ubu akaba ariwe uhembwa menshi muri Fc Barcelone.