Mu buzima bwacu bwose usanga dusenga dusaba kuramba igihe kirekire, ubu nubusabe ndetse akenshi buba bufitwe n’urubyiruko kuko ruba rwifuza kureba ahazaza uko hazaba hifashe.
Gusa nubwo iryo sengesho urubyiruko rurihuriraho hari byinshi mubundi urwo rubyiruko rukora bitari byiza ndetse byica ubuzima ariko ugasanga benshi ntibazi ingaruka zibyo bakora umunsi kuwundi. Kuriyi nshuro tugiye kubagezaho bimwe mubintu byangiza uubuzima bw’igitsina gabo benshi ndetse ibyo bintu ugasanga bikorwa buri munsi kandi kenshi.
Dore bimwe mubyo ukwiye kureka bisanzwe bikwangiriza ahazaza hawe utabikekaga.
1.Kunywa itabi cyangwa ibiyobyabwenge bifitanye isano naryo:
nubwo kunywa itabi hari ababifata nk’amafiyeri ariko mu by’ukuri umubiri wacu nturikeneye. Kenshi uzasanga ku makarito y’itabi handitseho ko kunywa itabi byangiza ubuzima. Ibi biba bigamije gukebura abarinywa kugira ngo bagabanye cyangwa se banabireke burundu. Kunywa itabi byangiza bimwe mubice by’umubiri birimo nk’ibihaha imwe mu mitsi y’umutima, ndetse n’ibindi bice. Niyo mpamvu dukwiye kureka itabi n’ibisa naryo byose.
2.Kwijandika mu butekamutwe:
Niba wumvako ugomba gutekera abantu imitwe kugira ngo ubeho uri kwiyica ku giti cyawe, umuntu wamenyereye kurya iby’ubuntu biramugora cyane kubaka ahazaza, uretse ibyo kandi ni igikorwa kitemewe mu bice byose by’isi kuburyo hari na benshi babigwamo.
3.Inzoga nyinshi:
benshi ku gitsina gabo babaswe n’inzoga ku rwego rwo hejuru, uko bukeye ndetse umubare uriyongera banza ari nimwe mu mpamvu ubushomeri mu rubyiruko bwiyongera umunsi kuwundi. Ubusanzwe kunywa inzoga ntibyakabaye ikibazo, ahubwo iyo zibaye nyinshi biba ikibazo gikomeye ari nayo mpamvu wumva buri wese asabwa kugabanya.
4.Kwijandika mu bakobwa benshi cyane
burya kugira umukunzi umwe kandi ukamukomeraho nibyiza cyane kandi bifasha benshi, si abagabo benshi babitekereza ariko burya gutereta abakobwa benshi bituma utakaza byinshi muburyo uzi cyangwa se utazi, kandi utari gutakaza iyuba ufite umugore umwe cyangwa umukobwa umwe nk’umukunzi wawe. Uretse nibyo kandi uko wizimba mu bakobwa benshi uba ugendana n’ibyago byo kwandura indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina, izi ndwara muri rusange muri rusange bikaba bizwi neza ko zica ahazaza ha benshi muburyo batakekaga.
5. Isukali nyinshi:
nk’umugabo ukwiye kwamaganira kure isukali nyinshi ndetse n’ibifitanye isano nayo, ibi ni mu rwego rwo kwirinda indwara zakwicira ahazaza zirimo nka diabete ndetse n’umubyibuho ukabije. Sibyiza rero kwimenyereza isukali mu gihe uri igitsina gabo.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating