Umuhanzikazi Asinah, a.k.a Mama Lao, ni umwe mu banyarwandakazi bazwiho kuba abanyadukoryo ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram ndetse na Snapchat, ubu noneho ngo iminwa ye ikumbuye umuntu uyinyunguta.

Muri Video yaraye ashyize kuri Snapchat, Asinah akaba agaragara aryamye mu buriri arimo akora zoom ku minwa ye maze yongeraho amagambo agira ati :”Hari umuntu nzi ukumbuye iyi minwa,…….. kwihangana byananiye” byumvikana ko nawe niba kwihangana ngo ategereze uwo muntu avuga ukumbuye iminwa ye nuko nawe akumbuye gusomana dore ko uwo muntu ari hanze y’u Rwanda kuko yashyizeho Emoji z’indege yumvikanisha ko uwo muntu ari hafi kuza.