Mu buzima busanzwe abantu batari bake bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira isereri ariko ntibabyiteho cyane bitewe nuko ari ibintu biba mu gihe gito cyane ubundi bigashira.Hari impamvu 7 zitera kuzungera ugomba kwitondera:
1.Gutakaza amaraso cyane
Gutakaza cyane uturemangingo dutukura tw’amaraso cyangwa hemoglobin, bishobora kugutera kumva ibintu byose impande zawe bizunguruka. Niba ufite ikibazo cy’amaraso macye, ibi akenshi bikubaho nka nyuma yo gukora imyitozo ngorora mubiri cyangwa undi murimo usaba imbaraga.
2.Umuvuduko muke w’amaraso
Abarwayi b’umuvuduko muke w’amaraso bakunze kuzungera, iyo umuvuduko w’amaraso utangiye kugenda gacye ugereranyije n’ibisanzwe. Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe wari wicaye, ugahita uhaguruka gutyo, ushobora guhita wumva isereri. Ibi biterwa n’uko umuvuduko w’amaraso uhita ugabanuka iyo umurwayi wa hypotension ahagurutse.
3.Indwara z’umutima
Indwara zitandukanye zibasira umutima; nko kudatera bisanzwe k’umutima cyangwa gutera umutima uhagarara, bishobora gutera ikizungera. Impamvu ibitera ni uko ubwonko buba butabona amaraso ahagije.
4.Guhumeka insigane
Imwe mu mpamvu za mbere zitera ikizungera, harimo guhumeka insigane. Guhumeka insigane no guhumeka cyane birenze ibisanzwe, bituma agace k’ubwonko gashinzwe kuringaniza umubiri no kukwereka ibyerekezo bitandukanye, katabasha gusobanukirwa uburyo uhagaze, ndetse ukaba wakumva ugiye kwikubita hasi. Abarwayi b’iyi ndwara yo guhumeka insigane, ikizungera gikunze kubabaho kenshi bitewe n’uko bameze; niba bicaye, baryamye cyangwa se bahagaze.
5.Indwara ya hypothyroidism
Iyi ndwara itera cyane ikizungera, mu gihe uri kugenda ntumenye neza kugenzura intambwe zawe cyangwa ukaba wakumva wenda kwikubita hasi.
6.Indwara zo mu mutwe
Indwara zibasira ubwonko hafi ya zose, zishobora gutera ikibazo cyo kuzungera. Impamvu ni uko ubwonko ari bwo bumenya niba ugenda neza, ukabasha no kumenya niba uhagaze, wicaye cyangwa uri kugenda.
7.Imiti imwe n’imwe uri gufata
Imiti imwe n’imwe ishobora kugutera kuzungerwa, mu gihe uri kuyifata cyangwa se nyuma yo kuyifata. Mu gihe ugiye gufata umuti, ni ngombwa kubaza ‘farumasiye’ cyangwa muganga wawe, niba nta bibazo bikomeye uwo muti ushobora kugutera.
Niba ugize ikibazo cy’isereri ukwiriye kwihutira kujya kwa muganga kugirango hasuzumwe ikibazo waba ufite kuko twabonye ko gishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye.