Ubundi ubusanzwe abantu benshi iyo bagiye koga babanza kwitera amazi ku mubiri mbere y’ibindi byose, gusa impuguke mu buzima bwa muntu zivuga ko atari byiza guhita witera amazi akonje ku mubiri ukigera muri dushe kuko bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri wa muntu.
Bavuga ko ubusanzwe kugira ngo ugire ubuzima bwiza unirinde ibyago biterwa no guhita witera amazi mu gihe ugiye koga ugahita witera amazi, mbere yo koga ukwiye kubanza byibura mbere yo koga ugakora udusiporo tworoheje dutuma umubiri ushyuha.
Ikindi kandi ugomba kubanza byibura gukaraba amazi ku birenge mbere yo kuyashyira ku mubiri kugira ngo umubiri ubanze umenyere amazi kuko ku maguru habakunze kuba hakonje butuma kwakira amazi ku mubiri byoroha.
Dore ibyago ushobora kugira bitewe n’uko witeye amazi ku mubiri ukigera muri dushe, ingaruka ni uko ushobora ku rwara indwara y’umutima.