in

Ni ugukunda Kigali? Ni amafaranga tubaha?, Abanyanijeriya bagiye gutwikisha Kigali ibitaramo

Umujyi wa kigali ndetse n’u Rwanda muri rusange, abahanzi bakomoka mu gihugu cya Nigeria bakomeje kuza kuhakorera ibitaramo ndetse bakaba bagikomeje.

Nyuma y’uko mu minsi yashize, umuhanzi Ruger yari mu Rwanda mu gitaramo kitavuzweho rumwe, ndetse n’amakimbirane yajemo nyuma y’uko bavanye k’urubyinuro umuhanzi Ish Kevin.

Mu minsi iza hagiye kuza yewe ndetse n’abandi bahanzi bakomoka mu gihugu cya Nigeria harimo Kizz Daniel ndetse na Timaya.

Aba bahanzi bakaba baje gutangaza ko benda kugirira ibitaramo muri Kigali nihatagira igihinduka, ubwo umwe azaba aje nk’umutumirwa naho undi akaba yarakiteguriye.

Kiza Daniel abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ibihugu azakoreramo tour ye ya afro-classic tour 2022, ndetse mu bihugu byo muri east Africa harimo u Rwanda gusa.

Uyu muhanzi Kizz Daniel ubundi mbere ya 2018 yitwaga kiss Daniel gusa yaje kurihindura bitewe n’uko uwamurebereraga inyungu ze yamureze kuberako batari bagikorana kandi iri zina ariwe warizamuye.

Timaya nawe ukaba azaza muri Kigali mu gihe hazaba hasubukuwe ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byari bimaze igihe bitaba kuko byaherukaga kuba mbere y’uko COVID-19 itangira kugera mu Rwanda

Si aba gusa kuko na Chameleon ukomoka muri Uganda nawe ategerejwe gutaramira abatuye u Rwanda by’umwihariko abatuye Kigali.

Hakomeje kwibazwa nimba koko Kigali iri kugenda ikundwa kubera ubwiza bwayo wenda cyangwa kubera umucyo, cyangwa se amafaranga bakura mu banyarwanda ni menshi bigatuma batahava.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Wagirango ni Rihanna…” – Amafoto ya Anita Pendo mu mwambaro umwegereye yavugishije abantu

Umusifuzi yakubise umufana umutwe bagira ngo ni igisasu