in ,

Ni iby’agaciro cyane kuramya no guhimbaza Imana ! Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana Dadu Calixte yakoranye na James & Daniella ikomeje kuba ubukombe

Ni ibyagaciro cyane kuramya no guhimbaza Imana ! Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana Dadu Calixte yakoranye na James & Daniella ikomeje kuba ubukombe.

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Dadu Calixte uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana afatanyije n’umufasha we Mugisha Axella , akomeje gutera intambwe ihambaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Dadu yatangiye kuririmba muri korari mu mwaka wa 2015 ari umuyobozi wa worship, nyuma yaje guhura na Madamu we baza gukora ubukwe mu mwaka wa 2019, mu mwaka wa 2020 afatanyije na madamu we baje gusohora indirimbo yambere yiswe “YARAMBABARIYE” ari nayo abenshi babamenyeyeho.

Imana yabahaye umuhate n’ubutwari bakomeza kuyikorera ndetse nyuma ya “YARAMBABARIYE” baje gusohora izindi ndirimbo zirimo “NARACUNGUWE na NDUWAWE”.

Igihe cyari kigeze ngo imbaraga ziyongere mu mirimo yo guhimbaza Imana, ariko umwanzi sekibi asa nk’uwitambika atuma banyura mu bihe bitaboroheye.

Muri ibyo bihe nibwo Imana yababwiye ko izasuka amazi mu bugaragwa (ubutayu), ni nabwo baje gukorana indirimbo na James & Daniella bayita “Mu bugaragwa”, ndetse ubu ni indirimbo yabaye ubukombe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Umuhamagaro wa Dadu Calixte na Madamu we Mugisha Axella ntabwo wahagaze kuko ubu bafite umuhate ukomeye cyane wo kuririmbira Imana no gukora izindi ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana , ndetse bifuza ko ubutumwa banyuza mu ndirimbo bwazasakara ku isi hose.

Kugeza ubu iyi ndirimbo yabo bakoranye na James & Daniella imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 120 ku rubuga rwa YouTube, ndetse iri kuri YouTube channel ya Dadu Calixte, ni indirimbo buri umwe wese yakwifuza kumva.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhima: Nyirinzu witwa Clementine yasenyeye inzu hejuru y’abapangayi be nyuma y’uko banze kumwishyura amafaranga y’ubukode

Umukobwa umwe rukumbi wacitse Kazungu akahava ku manywa y’ihangu yambaye ubusa yavuze uko byagenze kugira ngo arokoke ubwo bwicanyi