in

Ni akumiro: umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 17 yateye inda mwarimu we none bagiye gushyingiranwa.

Umunyeshuri w’imyaka 17 yamavuko wiga mu mashuri yisumbuye yateye inda uwahoze ari umwarimu we w’imyaka 33 kuri ubu wigisha mu kiciro cyo hasi.

Aba bombi, nk’uko amakuru abitangaza ngo biteguye gufatanya inzira y’urukundo (gushyingirwa) mugihe umuhungu arangije amashuri nyuma y’uyu mwaka.

Bivugwa ko kuri ubu uyu muhungu wo muri Zambia yamaze kwimurwa mu ishuri ryahoze ari irya leta, aho yigishijwe n’uyu mwarimukazi yateye inda, yimurirwa mu ishuri ryigenga kugira ngo azashobore gukora ibizamini bisoza amashuri neza.

Uyu mwarimukazi yerekeje ku mbuga nkoranyambaga maze agira ati:’’Nzi ko nzanengwa…ariko simbyanze kuko natangiye gukunda uyu muhungu, umugabo wanjye w’ejo hazaza muri 2014″

Ubwo yari mu kiciro cya 8 kandi ni njye wishyura amafaranga ye y’ishuri, yandika kuri Facebook, yongeyeho agira ati:’’Urukundo mukunda ntirusanzwe’’.

Urukundo ni rwogere uyu mwarimukazi avuga ko yihebeye uyu musore kava yamubona mukigo yigaho, yamutatse karava ati:’’mukunda birenze uko abatubona nibamenya urwo mukunda’’.

Bivugwako uyu musore nasoza amashuri bazahita bajya mumyiteguro yubukwe we nuyu mwarimu kazi wamwihebeye ubuzima bwe bwose

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Koffi Olomide abwiye Abanyarwanda mbere yo gutaramira i Kigali

Amayeri ateye ubwoba abacuruza caguwa i Kigali badukanye.