Igitunguru ni kimwe mu bintu abantu benshi batazi akamaro kacyo n’ubwo bigoranye ko umuntu yateka umunsi kuwundi ntagishyire mubiryo.
Nyamara nubwo biri uko, igitunguru ni kimwe mubintu bike bishobora kuvura no guhangana n’indwara nyinshi mu mubiri. Irebere nawe:
1.Byifashishwa mu kuvura umuriro
Ibitunguru bivangwa nibiribwa bitandukanye ndetse bigafasha mu kugabanya umuriro mu mubiri w’umuntu. Uretse ibyo ibitunguru binifashishwa mu guhagarika ibibazo byo gukanuka (kuva amaraso mu mazuru) ku babigira
2.Bigabanya isukari mu maraso
Biturutse kubinyabutabire biba mu bitunguru nkibyitwa sulphur, polyphenol ndetse nibindi ibi byose abahanga bavuga ko bibasha guhangana n’isukali mu maraso. Uko isukali iba nyinshi mu maraso umuntu aba afite ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo na diabete.
3.Kurwanya cancer
Nkuko bigaragazwa mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Guelph, igitunguru kigira uruhare mu kurwanya no gusenya uturemangingo twa cancer, ibyo rero bituma cancer itiyongera mu mubiri ndetse bikagorana no kwinjira mu mubiri w’umuntu ukoresha ibitunguru. Bakomeza bavuga ko imibare yerekanye ko abantu bakoresha ibitunguru cyane baba bafite ibyago bicye byo kurwara cancer. Niyo batugira inama yo gukoresha ibitunguru kenshi..
4.Byongera ubwirinzi bw’umubiri
Ibinyabutabire byitwa selenium biboneka mu bitunguru byongerera umubiri ubudahangarwa. Utunyangingo dukora abasirikare b’umubiri iyo tutabona ibyo binyabutabire byitwa selenium twiyongera ku kigero gito cyane. Niyo mpamvu buri wese akangurirwa gukoresha ibitunguru ku kigero cyo hejuru kugira ngo umubiri ugire ubwirinzi buhagije.
5.Bifasha mu gusinzira neza
Umusemburo witwa prebiotics uboneka mu bitunguru, byagaragaye ko ufasha umuntu gusinzira neza ndetse ukagabanya n’amavunane.
Bifasha mu kuvura (korera) cholera.Byagaragaye ko ibitunguru bihangana kuburyo bukomeye n’udukoko dutera chorela, ninayo mpamvu byifashishwa cyane mu kuyivura kubera ko ari kimwe mubintu bicye bishobora kurwanya utu dukoko.
6.Bifasha amagufa gukomera
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’ubusuwisi bwerekana neza ko ibitunguru ari kimwe mubintu bifasha amagufa gukomera ndetse bifasha gukemura ibibazo by’amagufa birebana n’imyaka y’ubukure. By’umwihariko ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakoresha ibitunguru baba bafite amagufa akomeye 5% kurusha abatabikoresha.