Agakoko gatera SIDA ni imwe mu ndwara zirambye ku mubumbe w’isi dutuye, iki cyorezo kiri muri bicye byabashije kugera muri buri gihugu kigize isi. Gusa nubwo iki kimaze guhitana abarenga miliyoni 25 mu myaka isaga 40 kimaze kuri ubu ntikigikanganye ndetse nticyica cyane kuko nubwo SIDA itavurwa ngo ikire burundu ariko hajeho uburyo bwo kuyica intege kuburyo uwayanduye abana nayo imyaka myinshi cyane ndetse ntanicyo bimutwaye.
Kuriyi nshuro rero turi bwibande ku bihugu bifite imibare myinshi y’abanduye ndetse banarwaye SIDA kurusha ibindi ku isi. Gusa urwo rutonde nubwo rureba kubihugu byose ku isi, nkuko bisanzwe igice cya afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara ni icya mbere mu byazahajwe cyane.
Urutonde rw’ibihugu byazahajwe na sida kurusha ibindi:
1. eSwatini (Swaziland) 27%
2. Lesotho: 22.8%
3. Botswana: 20.7%A
4. furika y’Epfo: 19%
5. Zimbabwe: 12.8%
6. Mozambique: 12.4%
7. Namibia: 11.5%