Ikoranabuhanga
Byinshi wamenya ku rubuga rwa Signal rukomeje kwigarurira isi |benshi batangiye kuva kuri WhatsApp bitewe na rwo.

Uru rubuga rushya ruri kwigarurira isi, ruzwiho kugira uburyo bwihariye bwo kurinda amabanga y’abarukoresha. Ibi ahanini bituruka ku kuba abatangije signal, atari ikigo giharanira inyungu, ahubwo ari umuryango ufasha abababaye. Ubusanzwe uru rubuga rwajyaga rukoreshwa n’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu cyangwa ibindi bintu bishyigikira igice runaka cyarenganyijwe (activists).
Uretse abo tuvuze kandi wasangaga signal ikoreshwa cyane n’abahanga kabuhariwe kuri mudasobwa (hackers) cyangwa se abandi bantu bakeneye umutekano usesuye kumbuga za internet. Gusa mu minsi micye ishize, uru rubuga rwanditse amateka mashya ndetse abantu benshi cyane bararumenya birenze urugero.
Ibi byaturutse ku kuba ubuyobozi bwa whatsapp yajyaga yifashishwa na benshi ariko ikora kimwe nka signal, itangaza ko yatangiye guhuza ibintu bimwe byo kuri whatsapp na facebook, abantu benshi bahise babinenga cyane ndetse birabarakaza, ndetse bamwe batangira gushaka izindi mbuga bakoresha zitari whatsapp kuko bibwiraga ko ibyari amabanga yabo bigiye kujya ku karubanda (kuri facebook). Bidatinze umugabo umaze kumenyekana cyane Elon Musk yanditse kuri twitter ati: “mukoreshe Signal” ntawamenye niba yarashatse gukangurira abantu gukoresha uru rubuga cyangwa niba haribindi yasobanuraga gusa ikizwi nuko urubuga rwa signal rwahise rwitabirwa birenze.
Kuva mukwezi kwa 7 byavuzwe ko imbuga zirimo na whatsapp zikorana cyane n’abashinzwe umutekano mu bihugu ndetse bikarangira zitanze amakuru ku nzego za leta ku bazikoresha bose, ibi nabyo byongereye abakoresha signal, kuko benshi bari barangajwe imbere no kubona umutekano w’amakuru kandi signal yari yiteguye kuyarinda uko bishoboka. Ibyo byose rero byatumye uru rubuga rwa signal kuri ubu rufite umwanya wa mbere muzimaze gukururwa kuri internet cyane (most downloaded) yaba Apple App Store ndetse no kuri Google Play Store, ibi ngo byatumye habaho no kugenda gacye kuru rubuga bitewe n’abantu benshi bashakaga kurujyaho.
●Ese ubundi Signal ikora ite?
Ni urubuga rwifashishwa mu kohereza bw’inyuguti, amajwi n’amashusho, uru rukoreshwa muburyo bwose yaba abakoresha android, Apple ndetse no kuri mudasobwa. Kugira ngo utangire kurukoresha ucyenera numero ya telephone gusa nkuko kuri whatsapp bigenda. Hano ushobora guhamagara umuntu umwe cyangwa benshi icyarimwe, yaba muburyo bw’amajwi cyangwa bw’amashusho. Gusa itandukaniro rihari na whatsapp nuko iyi signal itekanye kurusha izindi mbuga zose zibaho.
●Wakwibaza uti ese koko Signal iratekanye?
Igisubizo umuntu yavuga ni Yego, ibi nukubera ko uru rubuga rwa signal rukoresha ibyo bita “end-to-end” encryption ibi rero bituma ubutumwa cyangwa ikindi kintu wohereje kibonwa na we wacyohereje ndetse nuwo wacyoherereje gusa, bivuze ko nta muntu wakwitambika hagati yanyu wa gatatu, yaba leta cyangwa se abajura bo kuri internet, uretse nibyo kandi n’abakoze uru rubuga ubwabo ubwo butumwa wohereje ntibabubona.
-
Hanze20 hours ago
Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Shaddyboo yahawe inkwenene azira kwigamba ko ariwe watumye Diamond Platnumz amenyekana
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose
-
inyigisho22 hours ago
Niba urateganya gukora ubukwe zirikana ibi bintu by’ingenzi utazavaho wicuza nyuma.
-
Imyidagaduro9 hours ago
Supersexy yongeye kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane aboneraho anamwifuriza isabukuru nziza
-
Hanze13 hours ago
Umukobwa w’Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri.
-
inyigisho17 hours ago
Uretse kuba abagabo bagiye gusubira ku gikoma, dore ibindi bintu by’ingirakamaro byo gukora muri guma mu rugo
-
Inkuru rusange10 hours ago
Umudamu yakoze keke zidasanzwe bamwe batangira kumushinja ko ziganisha ku busambanyi.