in

Ngendahimana Fidele aratabarizwa nyuma yuko arwaye agaheri maze kamuviramo kanseri

Umuryango wa Ngendahimana Fidele utuye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, urasaba abagiraneza ubufasha bwo kumuvuza kanseri yo mu itama amaranye imyaka 13.

Fidele yafashwe n’uburwayi bw’agaheri, ubwo nyuma bukomeza kumubera bubi kugeza ubwo ajya kwivuza ku Bitaro bya Kibogora arabagwa gusa nyuma bamubaze bamubwira ko ka gaheri kamuviriyemo kanseri.

Kuva icyo gihe, umuryango wa Fidele watangiye guteseka, babura ubushobozi, abana babura amafaranga y’ishuri kuko ariwe washakiraga amarongo n’umuryango we.

Ngendahimana Fidele afitanye n’umufasha we abana bane, hagize uwifuza kumufasha yamubonera kuri telefoni ngendanywa ya 0788303542 ikaba ibaruye ku mazina ye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dani Alves wahoze ari mukinnyi wa FC Barcelone, yafunguwe

Frank Spittler utoza ikipe y’Igihugu Amavubi, amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 11 bagiye gucakirana na Botswana