Uyu musore witwa Krishina Pattel ,wiswe Manzi Yvan Pattel avuga ko yavukiye muri Uganda, ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda ndetse na papa we w’umuhinde gusa ngo papa wabo yaje kubata nyuma yuko babuze mama wabo witabye Imana.
Pattel aganira na ISIMBI TV yavuze ko ubwo bari mu gihugu cya Uganda , mama wabo w’umunyarwandakazi yaje kwitaba Imana, ndetse bagaruka mu Rwanda gusa ngo byageze aho Papa wabo ahita abata yisubirira mu Buhinde,uyu musore acyiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Avuga ko babayeho mu buzima bugoye we n’undi mwana bavukana ,dore ko bari basigaye ari impfubyi.Avuga ko baje kurihirwa na cartas Rwanda ndetse aza kwiga ndetse arangiza amashuri yisumbuye muri MCB(Mathematics, chemistry and Biology).kuri ubu akaba afite imyaka 23 y’amavuko.
Pattel avuga ko bagiye bamwibasira cyane bakamwita ikizungu bakamutuka ,ikintu atagiye yishimira mu buzima bwe.Avuga ko benshi bajya bamwibeshyaho ko ari umuzungu ufite amafaranga ,avuga ko yabayeho nabi kugeza n’ubwo yagiye atoragura ibyuma akabigurisha ndetse nubu ni imfubyi ntabushobozi bw’amafaranga afite.