in

Wa mukobwa wari ushyigikiwe n’ibyamamare bikomeye muri Miss Rwanda 2021 agiye gufata irindi kamba muri Tanzaniya.

Umutesi Leah umwe mu bakobwa bari bashyigikiwe n’ibyamamare bikomeye muri Miss Rwanda 2021 harimo Alkiba wo muri Tanzaniya na Weasel wahoze mu itsinda rya Goodlife yavuze ko nta kintu kinini abatsinze bamurushije ariko ari amahirwe yabuze cyane ko ari ko Imana iba yarabipanze. Yavuze ko ku giti cye uwatwaye ikamba hariya wese yari ashoboye ndetse ko bari bafitanye urukundo rudasanzwe ku buryo bumvaga ugomba gutwara ikamba wese bagomba kumushyigikira nk’abo bari kumwe mu irushanwa.

Uyu mukobwa aganira na InyaRwanda TV yavuze ko hari irindi kamba agiye gukura muri Tanzania, yagarutse ku ikamba yambitswe n’abo mu muryango we nyuma yo gutabona iryo muri Miss Rwanda, aho yavuze ko aribyo iwabo babiteguye atabizi nuko ku munsi wo ku cyumweru igihe bataha ageze mu rugo atungurwa no gusanga umuryango we, inshuti n’abakunzi be bamuteguriye ikamba ryabo ibintu byamushimishije cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndi umuzungu w’impfubyi wibera mu Rwanda|Papa yaradutaye yisubirira iwabo |barantoteza nkagira agahinda.

Itariki y’ubukwe bwa Meddy n’umukunzi we yamenyekanye.