in

Imbwa ya Joe Biden yongeye kuruma abantu muri White House

Nyarubwana yo mu muryango wa Biden yongeye kurumana nanone, nyuma y’iminsi mike gusa ivuye mu mahugurwa i Delaware kubera ko mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo yari yarumanye muri White House.

Umuvugizi w’umugore wa perezida wa Amerika Jill Biden yavuze ko uwo iyo nyarubwana yarumye yitaweho n’abaganga ba White House mbere yo gusubira mu kazi ke.

Iyi mbwa bita major ni yo mbwa ntoya muri ebyiri z’ubwoko bwa German Shepherds ikaba n’imbwa ya mbere yakiriwe ivanywe mu zikeneye gufashwa.

Michael LaRosa, umuvugizi wa Madamu Biden, yavuze ko ibyo byabaye ku wa mbere, ko Major “ikiri kumenyera ibiyikikije bishya kandi yarumye umuntu ubwo yariho igendagenda”.

CNN ivuga ko umukozi wa National Park Service yarumwe n’iyi ntozo bikaba ngombwa ko ahagarika akazi kugira ngo avurwe. National Park Service ntacyo iratangaza ku byabaye.

Imbwa za Major na Champ, tariki umunani z’uku kwezi kwa gatatu, zasubijwe ku rugo rwa ba Biden i Wilmington nyuma y’uko Major yari yarumanye muri White House kandi inafite amahane.

Abantu batifuje gutangazwa babwiye CNN icyo gihe ko Major yari imaze iminsi isimbukira, imokera cyangwa isagarira abakozi n’abashinzwe umutekano muri White House.

Yabwiye ikiganiro Good Morning America cya ABC ati: “Ukase mu nguni uhasanze abantu babiri utazi na busa bagahita banyeganyega, nayo ihita ishaka kwitabara”.

Yongeyeho ati: “85% by’abantu [muri White House] barayikunda. Icyo ikora ni ukubarigata ikazunguza umurizo. Ariko…Nabonye ko hari abantu, mu buryo bwumvikana, batinya imbwa”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa mwiza, umugabo wubatse nagutereta akubwira aya magambo uzame ko ashaka ko muryamana akaguta.

Ndi umuzungu w’impfubyi wibera mu Rwanda|Papa yaradutaye yisubirira iwabo |barantoteza nkagira agahinda.