in

N’amatako y’inkoko azaba ahari! Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United benshi batunguwe n’ibintu KNC yateguye bizaba bihari

N’amatako y’inkoko azaba ahari! Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United benshi batunguwe n’ibintu KNC yateguye bizaba bihari

Umukino ufungura Shampiyona uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United uzaba urimo ibintu byose dore ko uzaba ari umukino ukomeye cyane.

Mu cyumweru gishize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yashyize hanze ingengabihe ya Shampiyona sezo 2023/2024 ariko abantu batungurwa cyane no kuba Rayon Sports izahura na Gasogi United umukino ubanza kandi bimaze kuba inshuro nyinshi.

Umuyobozi wa Gasogi United KNC nyuma yo kubona ko azahura na Rayon Sports, yatangiye gushyushya uyu mukino kugirango abafana muri Sitade bazabe ari benshi bitewe ni uko ari we uzakira uyu mukino. Mu byo yatangaje KNC yavuze ko Gasogi United izatsinda Rayon Sports ibitego 4-2.

KNC yaje gutangaza ko muri Sitade abantu bazaza hakiri kare kuko ibintu byose ngo bizaba bihari. Uyu mugabo yatangaje ko ibiryo by’ubwoko bwose bizaba bihari, icyo kunywa ndetse n’umuziki mwinshi ukurikirwe no gutsinda ikipe ya Rayon Sports.

Umukino wa mbere ufungura uzaba tariki 18 kamena 2023, bizaba ari ku munsi wo kuwa gatanu ku isaha ya saa Moya z’ijoro. Uko ingengabihe imeze uyu mukino ni wo uzaba uhari kuri uyu munsi gusa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imbere y’inteko y’abaturage, wa mugabo warohamishije abana 13 muri Nyabarongo, yasabiwe igifungo anacibwa ihazabu

Izaruhuka Shampiyona itangiye! Rayon Sports ishyize ahagaragara indi myambaro iryoheye amaso [Amafoto]