in

Nabonye undi musore dukundana|Afite ikofi ni mwiza|Young Grace yashimagije umukunzi we.

Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko ari mu rukundo ruryoshye n’umusore mwiza,ndetse ufite amafaranga gusa akomeza kumugira ibanga.

Kuri micro za ISIMBI TV yabajijwe kugira icyo avuga ku rukundo, maze avuga ko urukundo ruba rwiza iyo abakundana babanye neza ndetse ko nudafite gahunda yo gukundana na we ari uburenganzira bwe. Ati”gukundana ni ikintu kiza cyane,iyo mwembi mubanye neza,gusa uramutse wumva udafite gahunda yo gukundana nabyo wanireka byose ni amahitamo y’umuntu “.

Umunyamakuru amubajije niba nyuma yo kubyara imfura ye ,Diamanté yarigeze yongera kujya mu rukundo,

Young Grace yavuze ko asigaye afite umukunzi we mushya.yagize ati:“Reka reka ntabwo Papa Diamanté ntakintu kibi yankoreye cyatuma asiga atwaye umutima ukunda awukomerekeje.Njyewe meze neza nabonye undi musore mwiza,ufite ikofi “.

Twibutse ko kuri Saint Valentin aribwo uyu muhanzikazi yashyize hanze amafoto agaragaza impano yahawe n’uyu mukunzi we mushya, gusa akomeza kumugira ibanga.

Reba video ya Young Grace kuri ISIMBI TV ukanze hano hasi:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari yiyamye abamwibasira kubera umugabo basigaye bakundana.

Ronaldinho yavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we witabye Imana.