in

Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul

Umukobwa uri mu barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021, Marie Paul Kayirebwa yavuze ubuzima butari bwiza yakuriyemo nyuma yo kuba imfubyi akiri muto,ndetse avuga ko guhatanira iri kamba byari mu nzozi ze.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yamavuko uri mu bahatanira kuba Miss Rwanda 2021 aganira na ISIMBI TV yavuze ku buzima bwe bwite ,aho yasobanuye ko yabaye imfubyi akiri muto cyane,ndetse arerwa n’abo mu muryango we kugirango abe yakomeza amashuri ye nubwo avuga ko bitari byoroshye.

Ati”Papa niwe witabye Imana mbere, Mama we yagiye ndi Kuzuza Imyaka 8 none ubu ngejeje 24, ntago ubuzima bwari bworoshye kuko kwabaga ari ukugenda usaba Ubufasha mumiryango kugirango ukomeze Amashuli yawe, ariko kwakundi bagufasha kandi nabo bafite izindi nshingano urumva ko bitari byoroshye”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yahoranye inzozi zo kuzajya muri Miss Rwanda.Ati:”hashize imyaka umunani nifuza kujya muri Miss Rwanda, byatangiye kubwa Aurore ,uyu Aurore nabonaga akora ibikorwa byo gufasha kenshi, yazamuye business ye, nanjye nkavuga ngo ndamutse mbaye Miss Rwanda nirwo rufunguzo rwatuma nanjye mfasha abantu.”Abajijwe abantu yumva yifuza gufasha, Marie Paul yavuze ko yifuza kuzafasha umuntu wese.

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye cya Marie Paul yagiranye na ISIMBI TV:

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.

Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.