in

Mwiseneza Josiane yarize mu birori byo kwakira ikamba yahawe (VIDEO)

https://yegob.rw/wp-content/uploads/2019/01/IMG-20190128-WA0002.jpg

Mwiseneza Josiane, umwe mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya nyampinga w’U Rwanda 2019 aho yaje kwegukana ikamba rya nyampinga wakunzwe cyane n’abantu benshi (Miss popularity 2019), ku munsi w’ejo yakiriwe n’abo mu muryango we nyuma yo kuva muri boot camp ndetse banamukoreshereza ibirori byo kwakira ikamba yahawe. Nkuko byagaragaye muri video ndetse namwe mu mafoto yafatiwe aho ibirori byabereye, Mwiseneza Josiane yafashwe n’amarangamutima ndetse aranarira.

Mwiseneza Josiane ari kumwe n’umubyeyi we

Mwiseneza Josiane niwe mukobwa wamenyekanye na benshi mu irushanwa rya nyampinga w’U Rwanda 2019 aho yari azwi n’abantu benshi cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ibi byatumaga benshi banamuha amahirwe menshi yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’U Rwanda 2019 gusa siko byaje kugenda kuko iri kamba ryegukanywe na Nimwiza Meghan.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuba Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yahuye n’ikibazo gikomeye

0

Irebere abasitari Nyarwanda batunze Imodoka zihenze kurusha abandi