in

Mwiseneza Josiane : “Abavuga ngo nkoresha amarozi ubwo nuko nabo ari abarozi”

https://yegob.rw/wp-content/uploads/2019/01/fig1.jpg

Mwiseneza Josiane ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abakurikirana Miss Rwanda 2019 hirya ni hino ku isi yatangajeko abamushinja gukoresha amarozi bamubeshyera, ko ahubwo uwo wenda bo basanzwe bayakoresha.

Ku munsi w’ejo ubwo barimo batanga amakamba atatu ya Miss Congeniality, Miss Heritage ndetse na Miss Photogenic, abanyamakuru bakaba barabajije Josiane icyo avuga ku marozi bakomeje kumushinja.

Umunyamakuru :”Ariko ngo irubengera mukoresha imbaraga zidasanzwe?

Josiane:Izihe?

Umunyamakuru:Amarozi?

Josiane:Egoko Mana yanjye! Mu izina rya Yesu”

Umunyamakuru:Hari abantu bavuga ukuntu ugera mu mugi imodoka zigahagarara imihanda igafungwa abantu bagata akazi….. wenda tuvuge n’urugero muri amerika bagira ibintu bita illuminati kandi koko ugasanga nibyo, noneho no mu Rwanda twagiye twumva abahanzi n’abakinnyi bakoresha amarozi bakamenyekana cyane, none nawe bari kuvuga ngo Josiane amarozi.”

Josiane: “Ngaho mpa urugero rw’abanyahanzi bakoresheje amarozi

Umunyamakuru:bavuze ba King James bavuga ba Eminem ba Akon nabandi benshi cyane

Josiane:Ubwongubwo King James ni King James, nabongabo bavuga amarozi kugirango batere imbere bo koresha amarozi, njye ntago nkoresha marozi. Niba umuntu ari umujura yumvako icyo mugenzi we yabonye nawe yakibye. Rero nabo niba ari abarozi ubwo bumvako nanjye nakoresheje amarozi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore babiri bateranye ingumi bamena imodoka bapfa Mwiseneza Josiane

Umugabo watutse Mwiseneza Josiane, yakubiswe n’abafana benda kumwica